Rulindo: bahawe igihembo cy’ishimwe mu basoze  neza uyu mwaka

Rulindo bahawe igihembo cy’ishimwe

Mu muhango wo kwizihiza umunsi w’abasora wizihijwe mu karere ka Rulindo tariki 21/8/2014, akarere ka Rulindo kahawe igihembo n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro mu basora baje ku isonga mu gutanga imisoro neza uyu mwaka.

Abayobozi n’abikorera bafashe ijambo kuri uyu munsi, bose bahurije ku gushima abatanga neza imisoro, hagawa abayinyereza cyangwa bakayitanga nabi kuko, ngo bidindiza iterambere ry’igihugu.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kangwagye Justus avuga ko mu karere ka Rulindo ugereranyije n’imyaka yashize imisoro igenda yiyongera ku buryo bugaragara ,ndetse n’umubare w’abasora ukazamuka bitewe n’uko ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro cyegereza serivisi abasora, bakanoroherezwa gutanga imisoro mu buryo buboroheye.

Mu izina ry’abaturage b’akarere ka Rulindo, uyu muyobozi yijeje ubufatanye mu mikoranire myiza hagati y’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, n’abaturage b’abakarere ka Rulindo.

Mu butumwa bwabo, guverineri w’intara y’amajyaruguru Bosenibamwe Aime na minisitiri muri perezidansi madamu Tugireyezu Venansiya bashimiye ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro ku mbaraga bashyize mu gutuma imisoro yiyongera.

Bashimira Leta ku gaciro iha abasora kuko imisoro batanga ngo ari yo shingiro ry’iterambere,kuko mu misoro ariho havamo ibikorwa remezo bitandukanye.

Aba boyobozi bavuga ko gusora ari igikorwa cyiza kuko aribo imisoro igaruka ikagirira akamaro ikoreshwa mu bikorwa bibafitiye akamaro nk’imihanda, amashuri, amavuriro amashanyarazi n’ibindi.

Hashimwe abasora neza ariko hagawa n’abasora nabi bishyura imisoro mu buryo bugoranye cyangwa abandi bakishyura ibidakwiranye n’ibyo bagombye kwishyura.

Aba bakaba barasabwe kwisubiraho kuko bari mu badindiza iterambere ry’igihugu.

Munyankusi uhagarariye urugaga rw’abasora mu ntara y’amajyaruguru yavuze ko ashima Leta kuri byinshi bibakorerwa bigamije kuborohereza gusora no gukora ubucuruzi bwabo neza.

Yavuze ko   bimwe mubyo bishimira boroherejwe harimo kubegereza imashini z’ikoranabuhanga zikoreshwa mu gutanga inyemezabuguzi, gusora bakoresheje ikoranabuhanga n’ibindi.

Yasabye bagenzi be gushishikarira kujya batanga inyemezabuguzi ku bakiriya babo ,kuko ngo bibafasha mu ibaruramari. Yasabye abacuruzi kwirinda magendu iyo ariyo yose yaba iyo mu mpapuro ndetse n’iyo ku mipaka.

Rwanda’s economy maintains 7.4% growth, despite a staggering trade deficit

National-Bank-maintains1

Rwanda’s economy has maintained a steady growth of 7.4% thanks to a booming service industry which rose by 22.4% from 12.6% in the first quarter.

Central Bank Governor, John Rwangombwa said private sector financing grew by 47.8% from 12.4% of 2013 in the same period.

Central bank Chief Economist, Dr. Thomas Kagabo, attributes said liquidity into commercial banks was a major tool that allowed them to lend more and remain stable.

Meanwhile all construction projects that had been put on complete hold at the end of 2013, have contributed 8%. Manufacturing made a turnover of 13.1%.

Rwanda is experiencing growth while recovering from a meltdown that dragged the economy to 4.7% in 2013 due to earlier financial aid cuts.

Governor Rwangombwa said the growth trend is expected continue despite his earlier projection of a 6% growth.

However, despite the positive growth, Rwanda faces a staggering trade imbalance due to increased imports; valued at 75.4% from 72.5% in the same period in 2013.

Revenues from minerals dropped sharply as a result of a fall in global prices and international blockade of African minerals to global markets.

Revenues from major minerals Coltan, Cassiterite and Wolfram drop by 18.6%. Coltan was slapped the sharpest decline of 30.5%, fetching only $41.7m.

Inflation, despite the 1.9% depreciation of local currency against the dollar remained below 5%.

Agriculture that employs 70% of the population, remains an untapped. Rwangombwa said the sector continues to suffer from minimal financing due to its risky nature.  “There is money but agriculture projects are risky…banks are only interested in bankable projects.”

He said efforts to revamp cooperatives (SACCOs) will help increase financing in the sector, especially in mechanized farming.

Rwanda’s coffee export volumes declined by 31.2% blamed on bad weather in the fourth quarter of 2013 coupled with low levels of stock, 2,560T at the end of 2013 compared to 3,262T during the end of 2012. Tea prices this year dropped from $2.85/Kg in January to $2.12/Kg in June leading to contraction of value of tea exports by 10.2% despite a rise of 5.1% in volume.

The decline in tea prices was attributed to a surge in tea supply at the Mombasa auction in Kenya, where 71% of Rwanda’s tea competed with tens of other tea growing countries.

 

Source: KT Press

Nyabihu: Kunyura mu itorero ry’abarangiza ayisumbuye byamubereye imbarutso y’ubukire

Umusore witwa Habyarimana Emmanuel, ni rwiyemezamirimo mu bikorwa bitandukanye nko gukora ubusitani, kubakisha amazu n’ibindi. Atuye mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu, Hashize imyaka itagera kuri 3, anyuze mu itorero ry’igihugu ry’abasoza amashuri yisumbuye no ku rugerero, aho yigiye indangagaciro na kirazira z’umuco Nyarwanda, avuga ko yazirikanye, ari nazo zamugize icyo aricyo ubu. Kuri ubu abasha guhatanira isoko rya Miliyoni 10.

Uyu musore avuga ko indangagaciro nko kwihesha agaciro, kwihangira imirimo, kuba imbaraga z’igihugu ziharanira kucyubaka no kucyizamura, kubera uw’agaciro bagenzi bawe n’izindi nyinshi zijyanye no gukunda igihugu hakiyongeraho na za kirazira z’umuco Nyarwanda, zose yagiye azigira mu itorero ry’abarangiza ayisumbuye no ku rugerero. Akaba yarazizirikanye bikamutera kwihangira imirimo.

Nyabihu Kunyura mu itorero ry’abarangiza

Kunyura mu itorero ry’abarangiza

Mu buhamya butandukanye ajya aha abanyeshuri ku kamaro ko kujya mu itorero ku barangihe ayisumbuye,agaruka ku ndangagaciro bahigira zibaha ikizere cyo kugira ejo hazaza heza. Aha yari muri College ya Rwankeri,ubwo hatangiraga itorero ry’igihugu mu mashuri abanza n’ayisumbuye muri Gashyantare 2014

Kuri ubu Emmanuel akomeza avuga ko mubyo akora harimo gukora ubusitani ahatandukanye, kubaka amazu aciriritse, n’ibindi.Yongeraho ko afite abakozi bagera kuri 70 mu mirimo akora kandi akaba avuga ko abahemba neza.

Yabashije kandi kuvugurura amazu y’iwabo, akaba abasha no kurihirira amashuri yisumbuye bamwe muri barumuna be ndetse yagiye aragiza amatungo magufi abaturanyi. Ibi akaba yarabigezeho bitewe no kunyura mu itorero ry’igihugu ry’abarangiza amashuri yisumbuye, binyuze mu ndangagaciro na kirazira yahigiye,byaramufashije kwigirira ikizere.

Ibyo amaze kugeraho bimutera gushima cyane Perezida wa Repubulika Paul Kagame watekereje ko abanyeshuri barangiza ayisumbuye banyura mu itorero bakigishwa indangagaciro na Kirazira z’Umuco Nyarwanda.

Mu buhamya ajya aha abanyeshuri, ababwira ko kujya mu itorero ari ikintu k’ingenzi gifasha umunyeshuri gukurana uburere bwiza,indangagaciro na kirazira z’umuco Nyarwanda bityo bikamubashisha kwitwara neza mu buzima bwe,no kumva ko ashoboye bityo akigirira ikizere ari nabyo nawe byamubashishije kugera aho ageze.

Ku rubyiruko ruzitabira urugerero n’itorero mu bihe bizaza, Habyarimana ararusaba cyane ko rwajya ruha agaciro iyi soko y’ubumenyi n’indangagaciro z’umunyarwanda bashyiriweho ku buntu,kandi bagaharanira kugira icyo bungukiramo cyazatuma bagira ejo hazaza heza.

Ubusanzwe,iyo umwaka w’amashuri urangiye,abanyeshuri barangije umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye,banyura mu itorero ry’igihugu bakigishwa indangagaciro z’Umunyarwanda na Kirazira ziranga umuco we. Muri iki gihe bigiramo byinshi byabafasha mu buzima bwabo bw’ahazaza nk’imbaraga z’igihugu zubaka.

Habyarimana Emmanuel akaba bitewe no gukurikiza inama yagiriwe mu itorero no ku rugerero,asaba buri wese ugira amahirwe yo kuhajya,guha agaciro biruseho iyo soko y’ubumenyi n’ubwenge bityo bikazamubera imbarutso n’isoko y’ubuzima bwiza bw’ahazaza.

Micro finance banks get Rwf3.4 bn fund to lift performance outlook 

Micro finance banks get Rwf3

Microfinance Institutions-MFIs are likely to see their profit portfolio surge after  the launch of the Microfinance  challenge fund that is worth  over Rwf 3.4 billion( €3 million).

MFIs have been instrumental in lending to low end borrowers mainly in rural areas in sectors such as agriculture, micro and small medium businesses but have been crippled with low levels of liquidity, technical constraints and management issues.

“The fund   has come at the time when we are  trying to help Microfinance institutions solve the challenges that are making them fail, I believe now  they (MFIs) have reason to increase  financial  inclusion for all, “said  Rita Ngarambe, Executive Secretary ,Association of Micro finance Institutions in Rwanda

Ngarambe said that the fund will also support the recent savings campaign the association has been promoting with MFIs to increase liquidity to lend to more prospective borrowers.

The fund is part of the arrangement between the German Development Bank that has been instrumental in supporting MFIs, the government of Rwanda and Access to Finance Rwanda, a move seen to help Rwanda increase access to Finance for all.

“The facility will help professionalize and strengthen the micro finance sector,” said Klaus Muller, an expert at the German Development Bank-Kfw

The   fragile sector according to experts needs   a lot in terms of capacity building, loan assessment and recovery, management and designing of products that are suitable to the sector’s clientele, challenges that haunt these institutions mainly in rural areas.

Accordingly, the six year fund is expected to be disbursed in two phases to Microfinance institutions mainly in rural areas with the emphasis to expanding access to credit for rural folks.

According to Central bank statistics, the banking sector’s new authorized loans in the first five months of this year increased by 46 percent to Rwf269.79 Billion compared to Rwf185.07 billion recorded in the same period of 2013.

The first phase will focus at funding development projects for women and youth, technical support and training for the Institutions and matching grants.

“When you go to see, the fund tackles critical areas which have been a challenge for the institutions,” John Gabo, a microfinance Institutions   consultant   noted

To access the fund, the benefiting microfinance institutions must have the central Bank’s legal status with a loan portfolio worth Rwf1.5 billion and an active clientele of 3000 clients, a requirement believed to help more people access credit.

 

RRA falls short of set target

Headquarters-for-Rwanda-Revenue-Authority

Failure of some government institutions to submit tax collections and poor accountability by their budget managers have been noted as the cause of Rwanda Revenue Authority’s failure to achieve the set target for the fiscal year 2013/2014; according to RRA Director General Richard Tusabe.

The tax body recorded Rwf759.8 billion in total tax revenue collection which was short of the targeted Rwf782.5 billion.

The tax body chief attributed this laxity to negligence or corruption tendencies among budget officers.

This was one of the many challenges RRA cited as having a huge blow on their annual tax collections targets during a government officials’ tax dialogue last week in Kigali.

Tusabe told participants that they would remind budget managers of their obligations.

According to the recently-released Auditor General’s report, a total of Rwf2.7 billion deducted in taxes by government agencies was not remitted.

This represents an increase of Rwf2.65 billion compared to Rwf52.3 million registered in the 2012/2013 financial year.

Taxes that were not deducted amounted to Rwf592.1 million compared to Rwf564.6 million over the same period.

DorcelleMukashyaka, RRA deputy commissioner in charge of taxpayer services, said all government budget officers were well aware of their responsibilities, adding that though RRA has carried out numerous trainings for budget managers in government institutions, the problem has persisted.

According to the report, taxes that were deducted, but not remitted to RRA include Pay As You Earn (PAYE) amounting to Rwf2.22 billion, while Rwf214.1 million was not deducted at all.

Value Added Tax totaling Rwf77.2 million was not deducted from suppliers, while Rwf15.4 million was deducted but not remitted to RRA by some entities, it indicated.

About Rwf2.2 million was not deducted as 3 per cent withholding tax from suppliers while Rwf1.9 million was deducted, but not remitted to RRA by some agencies. The total sum of Rwf83.7 million was never deducted as 15 per cent withholding tax from service providers.

“The concerned people should answer why they don’t remit the money because the law clearly states that they should deduct and declare to RRA,” Mukashyaka explained.

Nelson Ogara, a senior manager at PricewaterhouseCoopers Rwanda, said failure to remit the taxes to RRA impacts on the economy.

“If the money supposed to be spent by the government is not collected, this creates avoidable shortfall,” he said.

He added that if the money remains on the government treasury account, it would not be used as required to support Rwanda’s economic growth.

The other challenges facing RRA include resistance to use electronic billing machines and online tax payment facilities, a large informal sector, ‘hard to trace’ cash transactions, smuggling and tax evasion.

 

Urubyiruko rurasabwa kwirinda “amarangamutima njya bukene”

 

Urubyiruko rurasabwa kwirinda “amarangamutima njya bukene”

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko, Shyerezo Norbert

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko, Shyerezo Norbert, asaba urubyiruko rwo mu karere ka Burera kwirinda imvugo zigaragaraza “amarangamutima njya bukene” kuko zidashobora na rimwe gutuma batera imbere. Ngo ahubwo bakwiye guhera kuri duke bafite bakazagera kuri byinshi.

Shyerezo avuga ko hari rumwe mu rubyiruko rwumva ko rudashobora na rimwe gukora umushinga ngo utere imbere bityo unaruteze imbere.

Agira ati “Ugasanga umuntu arimo kuvuga ati ‘ese jyewe mwene kanaka koko nshobora gukira? Ati ‘bariya nibo bateganyirijwe ni bo bishoboka ko batera imbere kuriya.”

Akomeza avuga ko hari n’abandi batangira imishinga cyangwa indi mirimo bamara igihe kirekire bakora ariko nta kinjira bagatangira kuvuga ko ari “inyatsi” bafite  ituma badatera imbere. Ngo ibyo nabyo ni “amarangamutima njya bukene”.

Agira ati “Ugasanga undi arimo aravuga y’uko afite inyatsi. Ugasanga umuntu ari kuvuga ngo jyewe mfite inyatsi, ndakora sinzi iyo ibintu bijya! Ati ‘rero jyewe narihebye rwose ndabona ntako ntagize, icyiza ni uko narekera ahongaho n’inyoni zirarya.”

Shyerezo akomeza avuga ko usanga abatekereza gutyo akenshi baba babikura mu miryango yabo. Aha atanga urugero agira ati “Ababyeyi bo bakavuga bati ‘tugiye kwa muganga, (bakababwira) bati ‘mugomba kuboneza urubyaro, bakavuga bati ‘hari abababuze, none jye Imana yabihereye, abe ari jyewe ureka kubabyara! Harerimana!”

Akomeza avuga ko umwana akuriye “mu bitekerezo no mu migenzereze y’ibyo watekerezaga umubyara, gukira bishobora kumugora”. Kuko azi neza ko Imana yatumye avuka ari nayo izamurera.

Shyerezo akomeza asaba urubyiruko rwo mu karere ka Burera gukoresha ubwenge Imana yabahaye ubundi bagaharanira gutera imbere bakikuramo ibitekerezo bibaganisha mu bukene gusa.

Tariki ya 12/08/2014 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe urubyiruko, Shyerezo yasabye urwo rubyiruko kwizigamira ndetse no guharanira gukora bahereye mu bintu bike kuko bikura bikazaba byinshi.

Yabasabye kandi kwishyira hamwe bagatangiza imishinga bityo bagaterwa inkunga. Ngo ibyo byose ariko bazabigera ari uko bafite ubuzima buzira umuze. Akaba abasaba kwirinda ibiyobyabwenge kandi bakabirwanya.

Rwanda, EU complete cooperation portfolio review

Delegates of EU and Rwanda at the meeting held this August

Delegates of EU and Rwanda at the meeting held this August

The government of Rwanda and the European Union today, Wednesday, met to review the implementation process of the 10th European Development Fund National Indicative Plan (EDF-NIP) which is under the Cooperation Portfolio Performance Review (CPPR).

The Meeting brought together different government institutions that benefit from the EU funding who assessed progress of implementation, discussed adjustments where necessary, and agreed on the way forward in order to attain the desired (planned) targets.

PPR provides stakeholders the opportunity to identify constraints and opportunities that may have so far affected the implementation of interventions and propose the way forward.

The meeting revealed that the remaining projects under the EDF funding are in the last phases of implementation and will be concluded this year ahead of the commencement of the 11th EDF program funding.

The meeting also presented agreed priorities of the 11th EDF-NIP meant to cover the cooperation from 2014-2020 and current status in terms of its general programing process.

The 11th EDF programming has also been aligned to the Rwanda development strategy (EDPRS2) and Division of Labor.

Currently, 80% of the 10th EDF portfolio (2008-2013) of €429M is provided through sector Budget Support. The meeting stated that this illustrates the trust and excellent relations shared with European Union.

Under the 10th European Development Fund (EDF), the main themes of cooperation are access to basic services, promoting pro-poor growth and rural economic development as well as fostering national reconciliation and justice.

The EU is a leading provider of technical and financial co-operation in Rwanda, with spending, mainly in the form of budget support, averaging some €150 million a year.

Gatunda: Ibiyobyabwenge ni  imbogamizi ku iterambere

Habumuremyi Emmanuel umujyanama wa minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga

Habumuremyi Emmanuel umujyanama wa minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga.

 Byumvuhore Fidel ufasha bagenzi be kureka ibiyobyabwenge

Byumvuhore Fidel ufasha bagenzi be kureka ibiyobyabwenge.

Kwizigamira no kureka ibiyobyabwenge ahubwo bagashaka imishinga yabateza imbere nizo nama zagiriwe urubyiruko rwo mu karere ka Nyagatare kuri uyu wa 12 Kanama, 2014 ubwo mu murenge wa Gatunda hizirizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe urubyiruko. Rumwe mu rubyiruko ariko rukaba rwagaragaje imbogamizi z’uko imwe mu mirimo rukora nayo ruyifiteho ubumenyi bucye.

Mu kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga wahariwe urubyiruko mu karere ka Nyagatare, hibanzwe cyane kugusura bimwe mu bikorwa by’urubyiruko ndetse no kungurana ibitekerezo ku kurushaho kubyaza umusaruro ibikorwa byabo. Byumvuhore Fidel wo mu mudugudu wa Mutumba akagali ka Nyangara amaze imyaka 4 avuye mu kigo ngororamuco I Wawa. Yajyanyweyo kubera ko yari inzererezi mu mujyi wa Nyagatare. Ubu akora ubuhinzi bw’ibihumyo ndetse akaba yarashinze koperative  Duharanire kubaka U Rwanda, ihuje urubyiruko 150, benshi muri rwo ni abacikishirije amashuli kubera amikoro ndetse n’abakoreshaga ibiyobyabwenge. Ubu barimo gushakirwa abarimu n’ubuyobozi bw’akarere kugira ngo bigishwe imyuga itandukanye. Yishimira ko yakuye benshi mu biyobyabwenge kandi bizeye gutera imbere kubera guhuza imbaraga. Kuva yava I Wawa ngo yatangiye kubaha ababyeyi be nyamara mbere atarabikozwaga. Ibihumyo ahinga ngo amaze gukuramo amafaranga menshi atibuka umubare uretse ko aherutse kubonamo ibihumbi mirongo itandatu ( 60,000). Gusa ngo nta soko rihoraho arabona kugira ngo yagure umushinga we.

Ibihumyo agurisha abanza kubyumisha

Ibihumyo agurisha abanza kubyumisha.

Rumwe muri uru rubyiruko yakusanyije harimo abafite indi mirimo bakora. Zirarushya Fulgence ukora ubworozi bw’inzuki, Avuga ko amaze imyaka 3 akora ubu bworozi ariko ngo mu mizinga 25 afite hari ubwo adasaruramo ibiro birenze 40. Kuri we akifuza ko yahabwa amahugurwa kuri ubu bworozi ndetse agafashwa kubona imizinga ya kijyambere dore ko ngo ariyo itanga umusaruro mwinshi ndetse n’ibikoresho byo guhakura.

Ashingiye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti urubyiruko n’ubuzima bwo mu mutwe ni ngombwa kugira ngo tubashe kwiteza imbere, Habumuremyi Emmanuel umujyanama wa minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga yasabye urubyiruko kwitandukanya n’ibiyobyabwenge kuko byarukururira ubukene ndetse n’izindi ngaruka zitari nziza nko kubicira ubuzima. Naho kuba hari abakora imishinga bakumva ko ari mito, uyu muyobozi yabasabye guhera kuri iyo bita mito bakizigamira kuko aribwo bazabasha kwigeza kuri byinshi.

Uretse ibikorwa by’ubuhinzi bw’ibihumyo bya Byumvuhore wavuye I Wawa byasuwe, hanasuwe koperative irimo urubyiruko n’abandi bakuze igamije kubungabunga ibidukikije ikaba ikora amakara yo gucana mu bisigazwa by’imyaka ikorera mu kagali ka Nyamirembe umurenge wa Gatunda.

Urubyirko rurasabwa kwibumbira hamwe rugakora imishinga, rugaterwa inkunga

Urubyirko rurasabwa kwibumbira hamwe rugakora imishinga, rugaterwa inkunga

Urubyiruko rurashishikarizwa kwibumbira hamwe rugategura imishinga iruteza imbere bityo rugaterwa inkunga yo guteza imbere iyo mishinga kugira ngo rubashe kwikura mu bukene ndetse no kurwanya ubushomeri.

Ubu ni bumwe mu butumwa bwahawe urubyiruko rwo mu karere ka Burera ubwo ku wa kabiri tariki ya 12/08/2014 hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe urubyiruko.

Urubyiruko rutandukanye rwo mu karere ka Burera rutangaza ko ingorane rufite muri iki gihe ari ubukene. Ngo ubwo bukene butuma nta kintu rugeraho mu kwiteza imbere.

Uru rubyiruko, rwaba urwize ndetse n’urutarize, rukomeza ruvuga ko muri iki gihe imirimo yabuze. Ngo no kwihangira imirimo nabyo biragoye kuko ubukene butuma nta gishoro babona; Niyonsenga Fidele Prince, abosobanura.

Agira ati “Usanga urubyiruko rw’ino aha inshuro nyinshi ruba rurangwa n’ibihe by’ubukene kubera ko aho uzabibonera cyane uzasanga abenshi mu rubyiruko rwo muri aka gace baba barimutse bapagasa mu bice bya za Uganda.”

Niyirora Jean de Dieu yungamo ati “Hari ubwo utekereza umushinga ariko rimwe nk’abandi bakakugusha hasi kuwutangira bikakugora. Hari ubwo uwutekereza wenda nawukubwira duhuye nti ‘mfite uyu n’uyu, wowe ukaba ufite ubushobozi ukaba urawuntanze…”

Inama y’igihugu y’urubyiruko (RNYC) isaba urwo rubyiruko kwibumbira hamwe. Ngo nibyo byakoroha mu kubaha ubufasha kandi ngo n’iyo buri muntu akoze ukwe kuba ari ugutatanya imbaraga.

Gusa ariko nanone ngo bafasha urubyiruko rufite intangiriro y’umushinga runaka bityo bagafashwa kuwuzamura.

Urwo rubyiruko kandi rusabwa gutekereza imishinga ibateza imbere bahereye ku bintu bito kandi bakirinda gucika intege; nk’uko Shyerezo Norbert, umuhuza bikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko abisobanura.

Agira ati “Niba dutera inkunga imishinga y’urubyiruko n’ibitekerezo byabo tuba tubitera inkunga kubera ko umutera inkunga bitewe naho ubona ashaka kugera. Ni ukuvuga ngo niba ubona ibitekerezo bye hari icyo ari gukora ariko we uko abitekereza akaba ari bike ugereranyije ni ibyo yagombye kuba ageraho…

…icyo gihe uzamwigisha umwereke uti ‘ungeramo ikingiki. Ariko niba ubona ibitekerezo bye bihagije bitewe n’aho ashaka kugera, icyo gihe azakubwira ati ‘mfite imbogamizi izi n’izi, niba ari amafaranga, niba ari imbaraga zindi zitandukanye, izo nazo hari uburyo butandukanye bwo gufasha urubyiruko kugera kuri ibyongibyo kandi nabyo ni inshingano zacu.”

Nubwo rumwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Burera ruvuga ko rufite imbogamizi y’ubukene, hari urundi watangiye gukora imirimo itandukanye iruteza imbere. Irimo imyuga nk’ ububaje, ubuhinzi ndetse n’ubucuruzi bw’imyaka itandukanye.

Hari n’abandi bishyize hamwe bakora kopereve y’abakalaningufu ikorera ku mupaka wa Cyanika, aho bapakira ndetse bakanapakurura imodoka zijya cyangwa ziva muri Uganda. Bemeza ko uwo murimo wabateje imbere ngo kuburyo bose uko ari 52 babashije kwiyubakira amazu y’amabati kandi baranorora.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera nabwo buvuga ko bazakomeza gufasha urubyiruko. Ngo niyo mpamvu bubatse ikigo kigisha imyuga ndetse n’agakiriro kugira ngo urubyiruko rwo muri ako karere ruzige imyuga izarufasha gutera imbere.

Ruhango: Urubyiruko rukora mu mirima y’umuceri rurahamagarira bagenzi barwo gukura amaboko mu mifuka

Ruhango Urubyiruko rukora mu mirima y’umuceri rurahamagarira bagenzi barwo gukura amaboko mu mifuka

Aba basore bakora akazi ko guhura umuceri mu gishanga cya Base.

Bamwe mu basore bakora akazi ko guhura umuceri igihe weze baragaya bagenzi babo bazinduka bashyize amaboko mu mifuka, bakabahamagarira kuza bagafatanya bagashoka ibishanga kuko bo mu gihe babimazemo bafite byinshi bamaze kwigezaho.

Aba basore ni abahinga bakanakora akazi ko guhura umuceri mu gishanga cya Base mu karere ka Ruhango kigaragaramo umuceri mwinshi uhera.

Iyo umuceri weze ukagera muri iki gishanga uhasanga abantu benshi bakora akazi gatandukanye harimo gusarura umuceri, kuwutunda bawujyana aho uhurirwa ndetse no kuwugosora bawupakira mu mifuka.

Abasore nibo bakunze kugaragara mu kazi ko kuwuhura kuko bisaba imbaraga nyinshi, bakavuga ko bakishimira kuko hari byinshi bamaze kwigezaho babikesha gukura amaboko mu mifuka bagakoresha imbaraga zabo.

Aba basore bemeza ko hari byinshi bamaze kwigezaho bagaya bagenzi babo baramukira ku mihanda bazamura amapantalo, bakabasa kugabanya imyumvire mike bakamanuka bagafatanya kubyaza ibishanga umusaruro kuko birimo ubukire bwinshi.

Uwabakurikiza Jean Paul ni umusore uvuga ko amaze imyaka itandatu ashoye amaboko ye mu gishanga cya Base. Avuga ko amaze kuhakura amatungo atari make ndetse bikaba byaramufashije gushaka umugore ubu bafitanye umwana umwe.

Mu bishanga iyo umuceri weze buri wese ahabona akazi ashoboye

Mu bishanga iyo umuceri weze buri wese ahabona akazi ashoboye.

Yadufashije Daniel avuka mu murenge wa Bweramana ari naho iki gishanga giherereye, avuga ko akazi ko mu gishanga kamufashije kwiyitaho ubwe ndetse n’umuryango we. Avuga ko yagiye gufata ingamba zo gushoka igishanga abayeho nabi kandi imbaraga ze zirimo gupfa ubusa.

Aba basore kimwe n’abagenzi babo, bagira urundi rubyiruko inama gukura amaboko mu mifuka bakaza gushaka ubukungu bwihishe mu bishanga. Kugeza ubu bamwe muri aba basore batinyutse bakajya gukora akazi ko mu bishanga, nibura ntawe ukorera munsi y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri ku munsi.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imari n’iterambere Twagirimana Epimaque, avuga ko urubyiruko rudakwiye gutegereza igishoro kinini ngo rukunde rukore ibitangaza, ahubwo rugahaguruka rugahera kuri duke rufite, bityo rukagenda rugana ku byo rwifuza kuzageraho.

Akarere ka Ruhango, kagaragaramo ibishanga byinshi byatunganyijwe byeramo umuceri cyane, gusa urubyiruko ngo rukaba rudakozwa gushoka ibi bishanga ngo rubibyaze umusaruro mu gihe abatinyutse bakabijyamo bemeza ko bamaze kwigeza kuri byinshi.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers