Nyamasheke: Abarokotse Jenoside bibumbiye muri AVEGA baravuga ko no kuba abakire bishoboka

Nyamasheke

Abagore bibumbiye mu matsinda akorana n’umuryango AVEGA ufasha abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda baravuga ko guhurira hamwe bagatizanya imbaraga n’ibitekerezo byatumye batinyuka gukora imishinga yunguka, bakaba barahawe inguzanyo n’amabanki bakunguka bikabatera icyizere ko kuba abaherwe bishoboka mu gihe bakomeza kubishyiramo ingufu.

Nyirahabimana Charlotte w’ahitwa Nyarusange mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke avuga ko nyuma ya Jenoside yahoraga yigunze yumva ntacyo yashobora, yarazinutswe ubuzima.

Ku bufatanye na AVEGA ngo baje guhurira hamwe na bagenze be bari bahuje ibibazo, bajya mu matsinda babaguriza amafaranga bakora imishinga kandi barunguka, bishyura banki ndetse babona inyungu none ngo ubu akora ibikorwa bimwungura amafaranga amutunze kandi akomeza kugira ishyaka kuko yabonye ko byose bishoboka. Ngo kubona hari icyo akora kikunguka byamuteye ishyaka ryo kongera kuryoherwa n’ubuzima.

Nyirahabimana avuga ko yabonye ko gukira bisaba gutekereza neza kandi ugatinyuka, ubundi ugakorana umurava. Agira ati “Ubu mfite inzu yambika abageni kandi inyinjiriza amafaranga atari make. Nsigaye nitunze ndiyambika, nigurira ibyo nkeneye by’ibanze, nishyira imisanzu yanjye mu bwisungane mu kwivuza n’umuryango wanjye nta kibazo. Ubu ahubwo natangiye kugenda nagura ibikorwa byanjye ku buryo nzagera kuri byinshi kuko namaze gutinyuka gukora ndetse no gukorana na banki.”

Kankindi Claudine utuye mu kagari ka Ngoma we avuga ko yabashije kwiyubakira inzu, kandi akaba atagitegereza ko azabaho ku bw’abandi cyangwa undi uzagira icyo amumarira kuko gukorana na banki byamwigishije gukora ndetse amenya ko ashobora gukora akibeshaho.

Abisobanura agira ati “Iyo witinya ntushobora gukira. Njye natangiye ari uko baduhuje na banki tujya mu itsinda baduha amafaranga miliyoni imwe n’igice turayigabana, turakora turunguka none tumaze kwiteza imbere ku buryo bufatika, turitunze. Njye ubu rwose namaze no kubaka indi nzu kuko iyo nari mfite yari yashaje. Ubu narakangutse, nsigaye numva mfite intego yo gukora ngakira.”

Utamuriza Vestine ni umuhuzabikorwa wa Avega mu ntara y’uburengerazuba avuga ko aba bagore ari abo gushimirwa, kuko berekanye ko bashoboye nyuma yo kuba abapfakazi, bakaba barabaye intwari ndetse bakaba bafite ishyaka n’icyizere ngo ejo heza kuri bo n’imiryango yabo hazabe heza kurushaho.

Yagize ati “aba bagore bavuye mu bwigunge bava mu kwitinya bahabwa amafaranga y’inguzanyo Avega ibatangira ingwate, none bamaze kwishyura amafaranga yose n’inyungu, none inyungu bakuyemo iri kubabeshaho”.

Aba bapfakazi bari bibumbiye mu matsinda icumi. Ibikorwa bibandaho ni ubucuruzi, ubuhinzi ndetse n’ubworozi buri tsinda rihabwa amafaranga agera kuri miriyoni imwe n’igice yishyurwa mu gihe cy’umwaka umwe.

 

Kamonyi-Abahoze bafashwa ko batishoboye batangiye kuba abashoramari

Abasanzwe bahabwa inkunga y’ingoboka muri Kamonyi kuko batishoboye bafashe icyemezo cyo kuzigama muri iyo nkunga ku buryo ubu bamaze gushora imari ya miliyoni 42 mu mushinga w’ubwubatsi, bagamije ko inyungu zawo zizakomeza kubabeshaho inkunga bahabwaga nizihagarara.

 m_Kamonyi-Abahoze bafashwa ko batishoboye batangiye kuba abashoramari   

Inkunga y’ingoboka ihabwa abakene muri gahunda ya Vision 2020 Umurenge Program ifasha abakene mu murenge ukennye w’icyitegererezo muri buri karere, ikaba ifasha abatishoboye 240 mu murenge wa Gacurabwenge muri Kamonyi.

 m_Kamonyi-Abahoze bafashwa ko batishoboye batangiye kuba abashoramari1

Mu gihe cy’imyaka ibiri bafata inkunga y’amafaranga ya buri kwezi; aho buri wese afata kuva kuri 7500frw akagera kuri 25000frw bitewe n’umubare w’abagize umuryango. Aba bafatwa nk’abatishoboye ariko bahisemo kwibumbira muri koperative maze bakora umushinga wo kubaka inzu mberabyombi ifite agaciro ka miliyoni 42.

Iyi nzu iherereye mu mudugudu wa Kamonyi mu kagari ka Nkingo irimo ibikoresho byose, ikorerwamo inama n’amahugurwa ndetse n’abafite ubukwe bakahakirira abashyitsi. Aba bari mu batishoboye ngo bakoze umushinga uwo mushinga uramba mu cyerecyezo kigari cyo gukora imishinga yunguka ku buryo inyungu z’iyo mishinga zizabafasha guhindura imibereho, ndetse n’ababakomokaho bakazabona icyo baheraho barwanya biteza imbere, bagaca akarande ko kwitwa imiryango y’abakene.

Kamuhanda Martin, umwe mu banyamuryango b’iyi koperative yiyise ‘Abadahigwa’ ngo ubusanzwe ahabwa inkunga y’amafaranga y’u Rwanda 7500 kuko yibana. Ngo kuri iyo nkunga yahisemo kujya afataho angina na 1500frw gusa, andi ibihumbi bitandatu akayatangaho umugabane muri koperative yabo Abadahigwa.

 m_Kamonyi-Abahoze bafashwa ko batishoboye batangiye kuba abashoramari2

Ngo n’ubwo amenshi mu nkunga yagenewe ajya mu mushinga, yishimiye igikorwa bagezeho kuko kizabafasha no mu gihe inkunga zizaba zirahagaze, kandi umushinga wabo ukaba wakunguka bagakora n’irindi shoramari. Aragira ati “Ubundi twabonaga inkunga tugahaha tukarya neza, tugategereza ko ukundi kwezi gushira ngo andi mafarannga y’ingoboka atugereho. Uko kubona inkunga tugahita turya twasanze atari byiza, twiyemeza kuzigama mu mushinga uramaba kandi wunguka bizadufasha kuko mu gihe inkunga zizaba zitakiboneka umushinga ariwo uzadutunga.”

m_Kamonyi-Abahoze bafashwa ko batishoboye batangiye kuba abashoramari3

Abaturage n’abayobozi bo mu karere ka Kamonyi bavuze ko bashima cyane igitekerezo cy’aba baturage bafashwa nk’abatishoboye kuko bagaragaje ko n’ubwo uyu munsi ari abatishoboye, ejo bazaba bafite imibereho ndetse n’ababakomokaho bakaba batazitwa abatishoboye.

Ngo ntibazi igihe inkunga babona zizarangirira, ariko ngo iryo somo ryiza mu karere ka Kamonyi bagiye no kurisakaza no mu yindi mirenge itanu ikorerwamo gahunda ya VUP, abatishoboye bakanguriwe gukora imishinga ibateza imbere nko kubaka inzu z’ubucuruzi, ubworozi bw’amafi n’ubw’inzuki, ubuhinzi ndetse no gukora ubucuruzi nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacquea abivuga.

Bwana Rutsinga akomeza avuga ko ari mu rwego rwo kumenyereza imiryango itishoboye guharanira kwigira, ngo biga isomo rizwi ko ari iry’Abashinwa bagira bati “Aho kumpa ifi wanyigisha uko nyiroba.”

Abatishoboye bafashwa na VUP batoranywa mu nteko rusange y’abatuye umudugudu, hakarebwa abari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe. Abenshi muri bo bakaba ari abakecuru, abasaza ndetse n’abafite ubumuga batabasha gukora. Ngo bagenerwa inkunga mu gihe cy’imyaka itanu, ariko urutonde rugenda runozwa muri buri myaka ibiri kuko hashobora kuba hari ababa barapfuye cyangwa se abavuye mu cyiciro cy’abatishoboye.

Nyabihu: Abibumbiye mu makoperative barasabwa kuyabyaza umusaruro akababera imbarutso y’iterambere

Abaturage b’i Nyabihu bibumbiye mu makoperative barasabwa kuyabyaza umusaruro akazababera imbarutso y’iterambere ryaba iryabo bwite,iry’uduce batuyemo n’iry’ igihugu muri rusange.

Ibi umuyobozi w’akarere ka Nyabihu bwana Twahirwa Abdoulatif arabisaba abibumbiye mu makoperative mu gihe mu Rwanda hitegurwa umunsi wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amakoperative uzizihizwa kuwa 12/07/2014.

Abibumbiye mu makoperative barasabwa kuyabyaza umusaruro akababera imbarutso y’iterambere

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif arasaba abanyamuryango b’amakoperative ko yababera imbarutso y’iterambere

Uwimana Mathias ni umunyamuryango wa koperative COAVIPI yo mu murenge wa Kabatwa mu karere ka Nyabihu. Avuga ko kwibumbira muri koperative byatumwe abasha kwiteza imbere we n’abanyamuryango bagenzi be kugeza ubwo bagura n’imodoka yo mu bwoko bita FUSO kandi bari basanzwe ari abarimu batagiraga ubushobozi bwinshi mu mibereho yabo.  

Kuba koperative iteza imbere abayigize kandi byemezwa na Nzitonda uvuga ko muri koperative abantu bihuza, bakungurana ibitekerezo, bagashyira hamwe imbaraga bafite bagakora ikintu gifatika kibageza ku iterambere rirambye, umuntu umwe atakwigezaho.

Bamwe mu barimu bibumbiye muri Koperative babasha kugera ku modoka babikesha kwibumbira hamwe

Bamwe mu barimu bibumbiye muri Koperative babasha kugera ku modoka babikesha kwibumbira hamwe

Kuri ubu mu karere ka Nyabihu bavuga ko amakoperative bafite ashimirwa urwego amaze kugeraho. Hatangimbabazi Theodore ushinzwe amakoperative n’ishoramari mu karere ka Nyabihu avuga ko hari byinshi bimaze kugerwaho birimo ko amakoperative yose yafunguje amakonti mu bigo by’imari kandi akaba akorana nabyo afasha abanyamuryango bayo kwizigamira no kubona inguzanyo zaba igishoro ku mishanga ibyara inyungu baba bafite batarayibonera igishoro.

Ikindi kandi ngo amakoperative yamaze kugaragarira buri wese ko afasha mu iterambere rirambye, akongera ubukungu bwa koperative ubwazo n’iry’abayagize. Ibi ngo abishingira ku mpinduka z’imibereho myiza abanyamuryango bagenda bageraho ku buryo amakoperative acungwa n’uburyo ubwizigame bwayo burushaho kuzamuka.

Ngo kugira ngo koperative itere imbere bisaba ko buri munyamuryango wese yumva ibikorw abya koperative n’inyungu zayo ari ibye nawe ku giti cye, akitanga kandi agaharanira icyatuma itera imbere ku buryo anabera intangarugero abataraza mu makoperative bigatuma nabo babyifuza.

Umunsi mpuzamahanga w’amakoperative usanzwe wizihizwa buri wa gatandatu wa mbere w’ukwezi kwa Nyakanga buri mwaka ku rwego rw’isi yose. 

Gatsibo: Abatumiza ibintu hanze barasabwa kudakwepa imisoro

m_Abatumiza ibintu hanze barasabwa kudakwepa imisoro

Inama yariyitabiriwe n’abacuruzi batandukanye bo mu Karere ka Gatsibo

Bamwe mu bacuruzi bo  mu Karere ka Gatsibo batumiza ibicuruzwa hanze y’igihugu, bagira imyitwarire itari myiza bagakora amakosa kubushake bagamije gutubya umusoro cyangwa amahooro ya gasutamo bagomba gutanga hagendewe ku ngano y’ibicuruzwa batumije.

Kubera iyo myitwarire itari myiza, abatumiza ibicuruzwa hanze y’u Rwanda bagiranye inama na n’urwago rw’Akarere rushinzwe imisoro n’Amahoro, baganira kuri kuri ayo makosa akorwa na bamwe muri abo bacuruzi, basabwa kuyareka bagakorera mu mucyo.

Urwego rushinzwe kwakira imisoro n’amahoro mu Karere, ruvuga ko usanga bamwe bamenyekanisha agaciro kari munsi y’agaciro nyakuri k’ibyo batumije, abandi ugasanga badatanga inyemezabuguzi ku babaranguraho.

Abandi nabo ngo bashuka abaturage baturiye imipaka bakaka TIN, hanyuma ibyo abo bacuruzi batumiza bakabishyira kuri abo baturage kugira ngo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ntikizamenye irengero ry’ibyatumijwe bitanditswe kuri ba nyirabyo.

N’ubwo nta watunzwe agatoki mu bitabiriye iyi nama, bamwe mu bari bahari bavuze ko amwe muri ayo makosa koko bajya bayakora ariko ko rimwe na rimwe babiterwa na bagenzi babo bafite ingeso mbi yo gukora ayo makora, bigatuma igiciro ku isoko kigwa bityo ngo n’abadafite izo ngeso bakaba babeshya kugira ngo bashobore guhangana na bagenzi babo.

Umwe muri aba bacuruzi yagize ati:”Mbere yo gutangira gucuruza nari nzi ko kubeshya ari icyaha, ariko naje gusanga bidashoboka ko nkorana na bamwe muri bagenzi banjye nanjye ntize kubeshya”.

Aba bacuruzi bavuze ko iyo nama yababereye nko gukubitwa icyuhagiro kugira ngo niba hari n’abakora ayo makosa babarimo, bisubireho batangire gukorera mu mucyo, kandi bakaba banasabye ubufatanye n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kugira ngo babashe guhindura bagenzi babo bakora ayo makosa.

Abo bacuruzi kandi basabye ko Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyabafasha no ku ruhande rwacyo kikajya gihana cyihanukiriye abakozi bacyo bagaragarwaho ibimenyetso byo gufasha abanyereza imisoro.

 

Rwanda : PSF Rwanda gets a $1Million AfDB Grant

Rwanda : PSF Rwanda gets aRwanda Private Sector Federation, PSF’s Secretary General Emmanuel Hategeka recently signed a $1Million grant with Africa Development Bank’s resident representative Diko Jacob Mukete at the federation’s headquarters in Gikondo, Kigali.

The move comes to support the business sector development through capacity building and more other services required to enhance the sector.

PSF’s Emmanuel Hategeka appreciated the grant and promised that useful use of the grant is expected of developing the business environment in Rwanda.

“Low level businessmen and women need intense training to enable them to profitably manage their operations and generate more revenues.” Urged Hategeka

Hategeka went ahead to explain that the received money will be taken to grass root level businesses through the PSF’s Business Development Services BDC Centres to execute training of the local entrepreneurs.

Africa Development Bank’s Diko Jacob Mukete said that “AfDB supports Rwanda because of her good leadership that has set clear development agenda namely the EPRS.”

The $1Million dollars which AfDB did grant to PSF was outsourced from the larger $1billion grant which was offered by the Japan’s government as was once stated by Japan’s Senior vice Minister of Finance, Yukihisa Fujita in ITEZIMBER.COM’s article.

Rwanda | KIGALI Market closed

Rwanda | Kigali city market.

Kigali city market.

The newly constructed advanced Kigali city market is temporarily closed. According to Kigali City council, the market lacks some necessary equipment to operate.

“The market lacks first aid facilities and enough emergency exits. The construction works haven’t been accomplished as well,” said Bruno Rangira, KCC communications officer.

Only business people selling perishable products have been granted a grace period to exhaust their stock.

Meanwhile, business operators requested KCC to re-open soon.

“We already paid for rent for a long period of time yet we are not selling. It’s a great loss,” said a business man at the scene.

KCC  said the decision was in a bid to protect people’s life.


 

Rwanda : A cooperative to construct modern commercial building


View of the house plan to be built

View of the house plan to be built

 

The authorities of Copcom cooperative in Gisozi sector Gasabo district disclosed the intended master plan of the commercial building they will soon build.

The intended master plan was disclosed to Copcom cooperative members whereby 95percent of all the required necessities to kick off the construction are already covered.

 

The president of Copcom cooperative Emile Ndahumba applauded members for their cooperation and commitment in the program of construction a modern commercial building.

The cooperative of Copcom first operated in Kigali city Nyarugenge district at a place called ‘Gakinjiro’ but were latter shifted to Gisozi in Gasabo district under the government program of reducing disorganization in the city.

The cooperative members latter realized they cannot keep on working in disorganized places and came up with a decision of constructing their own premises which is soon going to be put in to reality.

 

The cooperative building is expected to cost about Rwf 3 bill and it will employ over 600 people on a temporally basis and other 30 people on a permanent basis. The construction will provide working premises for very many business people who deal in construction materials.

Copcom cooperative aims at developing people who deal in construction materials (Hard wares) by bringing them under one umbrella.

Copcom yashyize ahagaragara igishushanyo mbonera cy’inyubako yayo

Rwanda | Inyubako zizubakwa mu gakinjiro

Rwanda | Inyubako zizubakwa mu gakinjiro

Koperative copcom yashyize ahagaragara igishushanyo cy’inyubako y’ubucuruzi igiye kubaka mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Gisozi.

Mu nama rusange isanzwe ya koperative copcom nibwo abanyamuryango bagaragarijwe igishushanyo cy’inyubako yabo banashimirwa ko ibyo biyemeje ku kwitegura kubaka iyo nyubako bimaze kugerwaho 95%.

Perezida wa koperative COPCOM, Emile Ndahumba  yavuze  ahanini ko bishimiraga bimwe mubyo bamaze kugeraho birimo n’uburyo bwo kwiyubakira inyubako y’ubucuruzi igendanye n’igihe.

Rwanda | Copcom yashyize ahagaragara

Ndahumba yavuze ko babanje gukorera mu mujyi wa Kigali rwagati aho bita mu gakinjiro mu Karere ka Nyarugenge. Kubera gahunda ya leta yo guca akajagari mu mujyi , baje kwimurwa bashyirwa ku Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Kuri ubu nkuko Perezida wa COPCOM abivuga baje gusanga naho batakomeza gukorera mu kajagari nk’abanyamuryango bafata icyemezo cyo kwishyiriraho inyubako igendanye n’igihe umujyi ushaka

Mu mirimo yo kubaka iyi nyubako izatangira kubakwa mu gihe cya vuba ikazuzura itwaye akayabo ka miliyari 3 z’amafaranga y’urwanda, ikazaha akazi ku bantu basaga 600, nabandi basaga 30 bazabona akazi mu buryo buhoraho, yakomeje avuga ko hari n’indi nyungu bazakuramo izateza imbere urwego rw’ishoramari kuko inyubako zayo nizirangira hazaba ihuriro ry’ubucuruzi

Rwanda | Copcom yashyize ahagaragara .

Copcom  ni koperative igamije guteza imbere abacuruzi b’ibikoresho by’ubwubatsi (Quincaillerie) , biyubakira amazu yo gukoreramo ubucuruzi ajyanye n’igihe  tugezemo.



Bafite umugambi wo gushinga uruganda rukora ibikoresho mu mpu



Abo bateganya gushyiraho uruganda rukora ibikoresho mu mpu ni uruganda rutunganya impu rw’i Sovu rwitwa New Rucep. Modeste Nzabakurana, ushinzwe kugenzura imikorere y’abakozi muri uru ruganda aravuga ibijyanye n’uyu mushinga.

 Bafite umugambi

Impu zamaze gutunganywa

Ubusanzwe uru ruganda rutunganya impu z’intama n’iz’ihene ubundi rukazohereza hanze y’igihugu aho zitunganywa neza kurushaho maze zigakorwamo ibikoresho bitandukanye.

Nzabakurana yabisobanuye muri aya magambo “impu twohereza hanze y’u Rwanda tuba twamaze kuzikuraho ubwoya n’inyama ndetse n’ibinure biba byasigayeho mu gihe cyo kubaga. Tuzohereza zitarangiye gutunganywa neza kuko abakora ibikoresho mu mpu badahita bazikuramo ibikoresho bashaka”.

Iyo urebye, izi mpu bazohereza zisa n’izitose kandi n’ubwo uruhande rwahozeho ubwoya ruba runogereye neza, ntabwo uruhande rundi ruba rwashizeho burundu inyama zasigayeho igihe cyo kubaga itungo.

N’ubwo bikiri mu mushinga rero, uru ruganda rurateganya gushyiraho ishami ryarwo ritunganya impu neza : kuzinanura neza, kuzishyiramo amabara yifuzwa kuko kugeza ubu izo bajyana hanze zose ziba zisa n’icyatsi cyenda kuba ubururu, gukoramo ibikoresho byifuzwa nk’ inkweto, amasakoshi, imikandara n’ibindi bikoresho bikoze mu ruhu bikenerwa.

Icyo gihe kandi, n’abandi bifuza impu zitunganyije kugira ngo bakoremo ibikoresho bitandukanye bazazibagezaho.


Kigali: Shoe dealers demand more space in Kimisagara market

Kigali

Kimisagara market is one of the biggest markets in Kigali city with different sections of marketable products. The market operates every day and attended by people from different corners of the country.

Every Tuesday and Friday, dealers in shoes both from the city and up country turn up for retail and whole sale shopping creating congestion and other related effects such as theft.

Byiringiro Claude who had come all along from Muhanga in the southern province to buy shoes which he goes back to sell in his home town is not sure of getting even transport to take him back. “ I came here very early in the morning with 70 thousand to buy shoes , but now my money has been stolen am just here I don’t know how am even going back”, Says Claude.

He added that most of the people who come in here are not even business men but thieves. While in the market you witness young boys and gangsters putting on very big trousers with hidden stolen shoes inside them .  When they reach outside the market, the shoes are removed and sold to other people at cheaper prices.

“As one is busy negotiating for prices, others are behind checking pockets sometimes you go to pay and find no money”, says Kamanzi. He added that due to congestion, one cannot easily notice what is happening to him.

Business men and women working from the market have appealed to responsible authorities to find possible solutions of eliminating gangs and thieves from the market or try to expand the market place for a secure and smooth running market.

 

 

 

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers