Carpenters and welders to join Bishenyi gakiriro

Carpenters in Muganza cell, Runda sector in Kamonyi district said that customers reduced in number due to the carpenters that operate outside Bishenyi gakiriro (a place where to become rich).

What was named “agakinjiro” (literally meaning a place where damaged wooden and metallic items are repaired), has now turned into agakiriro meaning (a way to prosperity and riches).

Carpenters and welders to join Bishenyi gakiriro

Agakiriro in Bishenyi

Though different activities such as welding and carpentry will be done in Bishenyi agakiriro, members say they have not made any profits ever since the existence of the workshop a year ago in May 2015.

One of the founder carpenters, Frodouard Maniragaba says: “We used to spend days without work and make like three beds in a month. We request authorities to force other carpenters to join the workshop for better service delivery.”

Another carpenter, Aloys Rusanganwa from Muhima in Nyarugenge district adds that it’s having hope that has kept them operating because there is nothing like profits.

“We have not benefited from this place as people that started agakiriro, but we are optimistic that it will develop,” says Rusanganwa.

Innocent Habimana, in charge of labour in Kamonyi district highlights that district authorities are supporting the sectors to bring together all carpenters in Bishenyi gakiriro.

“We have managed to close some individual carpentry workshops and some have joined agakiriro. The fact that the number of people in agakiriro is increasing means there will be a change soon,” says Habimana

According to the masterplan of Kamonyi district, it’s planned that all carpenters and welders operate in one place, for the government to provide basic equipments.

Bababazwa n’uko abadakorera mu Gakiriro babarusha abakiliya

Abakorera mu gakiriro k’Akarere ka Kamonyi kari Bishenyi, batangaza ko nta baguzi babona kuko abagikorera mu masanteri y’ubucuruzi no mu ngo bababatwara.

Agakiriro ka Bishenyi

Agakiriro ka Bishenyi

N’ubwo imirimo yose y’ubukorikori irimo ubusuderi n’ububaji iteganywa gukorerwa mu Gakiriro, abitabirye gukorera mu Gakiriro ka Kamonyi kubatse mu Kagari ka Muganza mu Murenge wa Runda, ahitwa Bishenyi, bavuga ko mu gihe kingana n’umwaka bamaze bahakorera nta nyungu barabona.

Ibyo ngo biterwa n’abandi banyabukorikori bakora nk’ibyabo bagikorera mu masanteri y’ubucuruzi , babatwara abakiriya. Abakorera mu Gakiriro barasaba ko Leta yabafasha imirimo yose y’ubukorikori igakorerwa mu gakiriro nk’uko bari babyijejwe ubwo bazaga kuhakorera.

Maniragaba Frodouard umwe mu babaji batangiranye n’Agakiriro muri Gicurasi 2015, ati “Icyo gihe twarahazaga, tukirirwa tuhicaye nta kazi, wenda umuntu agakora nk’igitanda kimwe cyangwa bitatu mu kwezi. Icyo ubuyobozi bwadufasha ni ukubishyiramo imbaraga bose bakaza kuko twajya turebanaho imikorere inoze”.

Rusanganwa Aloys, nawe watangiranye n’agakiriro, aturutse ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge, atangaza ko uretse gukorera ku cyizere, umwaka amaze mu gakinjiro nta musaruro arabona, ati “Nta kintu hari haduha nkatwe twahageze mbere, uretse ko dufite icyizere cy’uko hazashyira hagatera imbere”.

Habimana Innocent, umukozi w’Akarere, ushinzwe iterambere ry’ubucuruzi n’umurimo, atangaza ko gahunda yo kuzana abanyabukorikori bose mu gakiriro yabanje gukorwa n’imirenge bikagorana, ariko ngo kuva mu cyumweru cyashojwe tariki 23/5/2016, akarere katangiye gufasha imirenge muri icyo gikorwa.

Aragira, ati “Hari abo twabashije gufungira, abandi bahita bamanuka. Ku buryo iyo urebye uburyo barimo kugenda biyongera, biratanga icyizere ko mu minsi ya vuba, bose bazaba bamanutse”.

Mu gishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kamonyi, biteganyijwe ko imirimo yose y’ubukorikori ikorerwa mu Gakiriro, aho abanyabukorikori bazajya bakorera hamwe maze Leta ikabafasha kubona bimwe mu bikoresho bakenera.

 

Rwamagana: Ubucuruzi bwasigaye inyuma ugereranyije n’igihe bwatangiriye

Umujyi wa Rwamagana ugenda usigara inyuma mu bucuruzi kandi ari umwe mu mijyi ya mbere yatangirijwemo ubucuruzi mu Rwanda.

Agace kazwi ku izina rya 'Buswayirini' ni ko karimo inyubako z'ubucuruzi cyane

Agace kazwi ku izina rya ‘Buswayirini’ ni ko karimo inyubako z’ubucuruzi cyane

Ubucuruzi bwaho ngo bwatangijwe n’Abarabu mu mwaka wa 1934, nyuma n’Abahinde barawuyoboka ku buryo mu myaka yakurikiyeho ubucuruzi bwari buteye imbere. Abarabu ngo bagiye bubaka indi mijyi n’udusantere tw’ubucuruzi tukiriho n’ubu, nk’uko Rugwabiza Issa wavukiye i Rwamagana mu 1926 abivuga.

Umwe ati “Hano [i Rwamagana] Abarabu bahubatse mu 1934 nyuma bubatse indi mijyi y’ubucuruzi i Zaza aho bita Karembo, bubaka Kabarondo, bubaka Kirehe, bubaka na Kiramuruzi barahereye i Rwamagana”

Umujyi wa Rwamagana uri mu yambere yatangirijwemo ubucuruzi ku buryo iyo umuntu awuvuze hari abahita bawusanisha n’ubucuruzi. Gusa ubucuruzi bwa ho ntibutera imbere ugereranyije n’uko bimeze muri myinshi mu mijyi yavutse nyuma ya Rwamagana.

Muzehe Rugwabiza we ngo asanga ubuyobozi bwa mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bwaragize uruhare mu kudindiza ubucuruzi mu mujyi wa Rwamagana. Ati “Ubucuruzi akenshi wasangaga buri muri forode, ariko ahanini sicyo cyabusubije inyuma ubucuruzi bwananijwe n’ubuyobozi, ibyo Abarabu bari barubatse ubuyobozi bwarabishenye”

Ati “N’iyo urebye nk’i Kigali usanga abacuruzi bakomeye ku rwego rw’igihugu harimo n’abanya-Rwamagana benshi. Umuntu yumva ko abonye amafaranga ati ‘reka njye gukorera i Kigali’ ariko harageze ko abantu bumva ko ahantu atariho hatanga amafaranga ahubwo abantu aribo bashaka amafaranga”

Bamwe bahita bakajya gukorera ahandi. Abo twavuganye ntibifuje ko amazina ya bo atangazwa, ariko bo batunga agatoki inzego z’ubuyobozi bavuga ko zidashyiraho ingamba zihamye zatuma ubucuruzi mu mujyi wa Rwamagana butera imbere.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko kudindira k’ubucuruzi mu mujyi wa Rwamagana byatewe n’uko hari abagiye babwinjiramo batabiteguye neza bagahomba. Gusa ngo hari gahunda yo kwegera abacuruzi bakagirwa inama kugira ngo bakore ubucurizi bwa bo kinyamwuga batere imbere na Rwamagana itere imbere muri rusange.

Mu mujyi wa Rwamagana mu gice cyizwi ku izina rya ‘Buswayirini’ hagaragara inyubako nyinshi z’ubucuruzi zihora zifunze, n’ubwo nyinshi muri zo zigaragara nk’izishaje bitewe n’uko zubatswe n’Abarabu. Bamwe bafunga imiryango babuze abaguzi

 

Tag for promotion: Marketing in Rwamagana District change the level comparing to the time it begun

 

 

Nyabihu:Biteguye kugeza kuri miliyoni 650 mu misoro

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buvuga ko amafaranga yinjira mu misoro n’amahoro agenda yiyongera.

Ngabo avuga ko imisoro yinjira igenda izamuka

Ngabo avuga ko imisoro yinjira igenda izamuka

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu Ngabo James,avuga ko umwaka ushize w’imihigo ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imisoro n’amahoro RRA cyari cyabahaye urugero rwa miliyoni 508, uyu mwaka bakaba bararuzamuye rugera kuri miliyoni 650,912,845.

Hashingiwe ku kigero bari bagezeho hasozwa igihembwe cya 3 cy’imihigo uyu mwaka,mu kwinjiza imisoro n’amahoro akabakaba miliyoni 483 yari amaze kwinjizwa ni ukuvuga arenga 74% by’ateganijwe kuzinjira.

Mu nama Njyanama yabaye ku wa 5 Mata, ubuyobozi bwagaragaje ko uyu muhigo ugenda neza kandi bishoboka kuzawesa nk’uko bigomba.

Ku cyatumye imisoro n’amahoro byiyongera, Ngabo James yavuzemo imicanga iri mu byinjiza amafaranga menshi hakiyongeraho gukorana na ba rwiyemezamirimo kandi n’imirimo mishya itari ubuhinzi igenda ihangwa nayo ikaba igira icyo yinjiza.

Yagize ati “Hari amafaranga yakomokaga mu bucukuzi “carriere”kera ntabwo yinjiraga nk’uko yakabaye aza. Ku micanga amafaranga yinjiraga mu karere yabaga ari amahoro gusa y’ikamyo yaje kuwutwara. Ariko ikintu cyatumye yiyongera ni uko ubu n’umucanga tuwugurisha.”

Yongeyeho ko mu gihe mu myaka ishize umucanga utinjizaga na miliyoni 30 ubu usigaye winjiza menshi kuko ngo umucanga wa za Giciye ukundwa yaba za Kigali, za Musanze n’ahandi kandi bakaba bawugura.

Avuga ko mu gihe cy’amezi agera ku 9 gusa, uyu mucanga umaze kubonekamo agera kuri miliyoni 140 kandi zizagenda ziyongera.

Ngabo akomeza avuga ko guhanga imirimo mishya bigenda bitera imbere muri Nyabihu nabyo bituma imisoro yiyongera kuko iyo umuntu atangiye umurimo haboneka umusoro w’ipatante,uko agenda acuruza azamuka umwaka washira hakaboneka umusoro ku nyungu,uko agenda akura hakaboneka na za TVA.

Mu mwaka wa 2009-2010 Akarere kinjije miliyoni 179 z’imisoro, muri 2010-2011 kinjiza miliyoni 247,muri 2011-2012 kinjije miliyoni 324 naho muri 2012-2013 kakaba karinjije miliyoni 445.

Kakaba karakomeje kuzamuka aho muri 2014-2015 kari gateganijwe kwinjiza miliyoni 508,ubu kakaba karahawe urugero rwa miliyoni 650 kandi bizeye kuzageraho.

Ngororero: Ngo hari abacuruzi bifite banga gutanga TVA

Umukozi wa w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro mu Karere ka Ngororero avuga ko hari abacuruzi badatanga imisoro kandi babifitiye ubushobozi agasaba kongera ubukangurambaga.

Gasore Alphonse, umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu cyakira imisoro n’amahoro (RRA) mu Karere ka Ngororero asanga imyumvire ikiri hasi ari yo ituma hari abacuruzi binubira cyangwa bakanga gutanga imisoro.

Bamwe basanga imisoro y’akarere batanga nayo ari myinshi

Bamwe basanga imisoro y’akarere batanga nayo ari myinshi

Agira ati «Akarere ntigakennye cyane kandi gafite abacuruzi bakomeye. Gusa imyumvire iri hasi ni yo ituma batiyumvamo uruhare rwo gutanga imisoro. Ndasaba ko inzego zitandukanye zatanga ubufasha mu gukangurira abacuruzi gutanga imisoro».

Bamwe mu bacuruzi bo muri aka karere, bavuga ko amafaranga batanga y’ipatante ry’umwaka n’umusoro w’ukwezi, kongeraho amahoro y’isuku n’umutekano ari menshi. Basanga batatanga na TVA kuko biyita abakene. Bamwe muri bo ariko usanga batanafite amakuru ku mikorere ya TVA.

Nduwayezu Emmanuel ucururiza mu mujyi wa Ngororero ati « Reka da ibya TVA simbizi keretse unyunganiye. Njye nicururiza amafu asukuye, amavuta, hamwe n’ubuki ariko sinzi niba na byo bisaba TVA ».

Bafite ibyangombwa ariko ngo ntibasobanukiwe n’ubwoko bw’imisoro

Bafite ibyangombwa ariko ngo ntibasobanukiwe n’ubwoko bw’imisoro

Ibi abihuriyeho n’uwitwa Esperence na we wemeza ko abacuruzi benshi badasobanukiwe n’ubwoko bw’imisoro bagomba gutanga.

Ku birebana n’ibigo bya Leta, Gasore avuga ko abayobozi babyo na bo birengagiza amategeko aho itegeko nimero 38 ryo muri 2012 rigena imitunganyirize y’isoresha n’ifatira ry’imisoro, ritegeka ibigo bya Leta gufatira imisoro ku bantu bacuruzi bakorana nabyo, bo bakaba batabikora.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu Karere ka Ngororero Kanyange Christine avuga ko kuva RRA yakwegurirwa kwakira imisoro yo mu mirenge abasoreshwa batakitabira.

Ati « Kuva RRA yaza ba kontabure b’Imirenge basa n’abayihariye gusoresha. Ubu tugiye kubibutsa ko gukangurira abasoreshwa gusora ari inshingano za buri wese kuko nta terambere twageraho imisoro idatangwa ».

Buri mwaka Akarere ka Ngororero kiha intego yo kuzakira byibura miliyoni 500 ziturutse ku misoro, aho Gasore avuga ko bikozwe neza uwo mubare wakwiyongera.

Rusizi: Gikundamvura babangamiwe no kutagira isoko

Abaturage bo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi baravuga ko babangamiwe n’ikibazo cyo kutagira isoko bagemuramo imyaka beza.

m_5

Abaturage ba Gikundamvura ngo kutagira isoko ni igihombo kuribo

Aba baturage basobanura ko kutagira isoko mu murenge wose ngo bigira ingaruka mbi ku iterambere ryabo kuko ngo batatera imbere badafite aho bagurishiriza imyaka beza.

Mu busanzwe ubukungu bw’uyu murenge ahanini bushingiye kubuhinzi n’ubworozi kuba batagira aho bagurishiriza imyaka y’ibihigwa byabo kimwe n’ibikomoka ku ubworozi bakora ngo bibasubiza inyuma kuko bahendwa n’abavuye muyindi mirenge babagurira ibyabo.

Irankunda Claudine ni umuhinzi muri uwo murenge asobanura ko ikibazo cyo kutagira isoko kibagiraho ingaruka nyinshi zitandukanye zirimo kutabona uko bageza ibicuruzwa byabo ku isoko n’ibihageze bikagera yo byabahenze.

Yagize ati” Umurenge wa Gikundamvura nta soko tugira kandi ukunze kurangwa mo n’umusaruro w’imyaka twakagombye kuba twarateye imbere tubikesha ubuhinzi bwacu ariko kubera kubura aho dushora ibyo tweza bituma dukomeza gukena.”

Icyo kibazo cyo kutagira isoko kandi ngo giteza ipfu za hato nahato abaturage buwo murenge aho ngo bagwa mu mugezi wa Rubyiro bagiye guhaha cyangwa bavuye kurema amasoko yo mu iyindi mirenge ya Bugarama na Nyakabuye bahana imbibe aha akaba ariho bahera basaba ko bafashwa kubona isoko.

Kayiranga Boniface asobanura ko hakunze kuba ipfu nyinshin z’abantu barohama mu mugezi wa Rubyiro bavuye guhaha .

ati” Ntamwaka ushira uriya mugezi utishe umuntu abenshi ubatwara bagiye kurema amasoko y’imirenge duhana imbibe turifuza ko ubuyobozi bwadufasha kubona n’ibura agasoko gato kadufasha.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Gikundamvura Mutabazi Charles avuga icyo kibazo kigiye gukemuka kuko ngo njyanama y’uwo murenge yamaze kubona ikibanza rizubakwamo aha akizeza abaturage ko mugihe kidatinze icyo kibazo kizakemuka.

ati” nibyo koko uyu murenge ntasoko ufite ariko twabiganiriyeho n’inama njyanama y’umurenge,  twari dufite ikibazo cy’ahantu hajya isoko ariko ubu harabonetse turizera neza ko isoko rigiye kuboneka.”

Umurenge wa Gikundamvura utuwe n’abaturage ibihumbi 19923 abenshi bakaba batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi.

Abitabirye gukorera mu gakiriro barinubira abakeba bagikorera mu kajagari

m_1

Abakorera ibikorwa bitandukanye byiganjemo ubukorikori mu gakiriro k’Akarere ka Karongi binubira ko abakeba babo bagikorera hanze yako batuma babura abakiriya.

Maniragaba Eulade umwe mu bakorera ibikorwa by’ububaji muri aka gakiriro ati:” Izi nyubako zikimara kuzura twihutiye kuza kuzikoreramo, ariko ikibazo cyabaye ko twakomeje kuba bake, ahubwo ugasanga hari abakeba bacu bakomeza gukorera mu ngo zabo n’ahandi bikaduhombya.”

Kabarisa Donat ukora ubudozi we ati:” Ubu hari benshi bagikorera mu ngo zabo ubudozi, bitubuza abakiriya kuko aha ni kure, ibyo bigatuma mu gihe abandi bataje hano ari bo  babona ba bakiriya twakabonye, badufashe nabo babazane hano.”

Mudacumura Aphrodice umukozi w’Akarere ushinzwe ubukangurambaga ku iterambere akaba ari na we ufite mu nshingano iyi nyubako y’agakiriro, avuga ko bari gushyira imbaraga mu bukangurambaga kugira ngo abagikorera ahandi nabo bahagane.

Ati:” Turi gushyira ingufu mu bukangurambaga twibanda ku banyabukorikori cyane ba hano I Rubengera, tubakangurira kwibumbira hamwe, kuko birafasha, bakenera amahugurwa bakayabonera hamwe, byose icyo Leta ibateganyiriza bakabibonera hamwe.”

Ku kuba hari abatagana aka gakiriro bitwaje ko hari gice kitarageramo umuriro n’aho uri ukaba ari muke, Mudacumura avuga byatindijwe n’uko REG yabanje gusaba ko abashyizemo uwa mbere babanza kuba bahari bagasobanura uburyo byakozwe kugira ngo bitazateza impanuka.

Biteganyijwe ko aka gakiriro, umunsi kazaba kagezemo ibikenerwa byose kazahurizwamo abanyabukorikori bo mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Karongi ndetse n’abandi bose baba babyifuza.

Ngororero: Bakoze imurikabikorwa ryo gushimira abafatanyabikorwa

Ryiganjemo ubuhinzi bwa kijyambere

Ryiganjemo ubuhinzi bwa kijyambere

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero hamwe n’urugaga rw’abikorera bakoze imurikabikorwa ry’iminsi ibiri hagamijwe cyane cyane gushimira abafatanyabikorwa b’akarere.

Iryo murikabikorwa ryatangiye kuri uyu wa 9 ukoboza 2015, ngo rifite umwihariko wo kugaragariza abafatanyabikorwa b’akarere ko ibyo kagezeho muri manda 2 babigizemo uruhare, no kubashimira banabasaba kongera umurego mu byo bakora.

imurikabikorwa ryateguwe ngo ni iryo gushimira abafatanyabikorwa

Imurikabikorwa ryateguwe ngo ni iryo gushimira abafatanyabikorwa

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon avuga ko nubwo nta bafatanyabikorwa b’aka karere bari ku rutonde rw’abagawa ngo hari urutonde rw’abashimirwa ko ibyo bagiye bemera mu mihigo y’akarere babikoze uko bikwiye.

Ati « imurikabikorwa ry’uyu mwaka ntirisanzwe. Mu gihe tugiye gusoza manda yacu, twahisemo kugaragariza bamwe mu bafatanyabikorwa ko batanze umusanzu ukomeye mu bikorwa twagezeho ».

Akomeza avuga ko ariyo mpamvu hitabiriye abamurika 30 gusa ari nabo batumiwe mu gihe ubundi barengaga 50. Ibi ngo bizaba urugero ku bandi nabo bongere ibikorwa byabo. Abafatanyabikorwa batoranyijwe gutumirwa muri iri murikabikorwa ngo ni abafite ibikorwa biteza imbere abaturage ku buryo bugaragara.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’umutungo kamere Imena Evode watangije iri murikabikorwa akaba yasabye abakorera mu karere ka Ngororero bose kujya baharanira kuzashimwa. Ibi ngo bazabigeraho bakora neza ibyo biyemeje.

Meya Ruboneza avuga ko batasoza manda badashimiye ababafashije

Meya Ruboneza avuga ko batasoza manda badashimiye ababafashije

Minisitiri Imena ati « biragaragara ko mukora, ariko mukwiye kongera umurego n’imbaraga. Abadakora neza bakikosora kandi mugahora muharanira gushimirwa ibyo mwakoze kuko niwo muco w’abanyarwanda ».

Muri iri murikabikorwa higanje ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bya kijyambere hagamijwe gukangurira abaturage kwiteza imbere no kurwanya imirire mibi.

 

Kayonza : Le marché de Kabarondo sera bientôt réhabilité

Kayonza : Le marché de Kabarondo sera bientôt réhabilité

Les vendeurs du marché de Kabarondo dans le District de Kayonza ont été rassurés que ce marché sera bientôt réhabilité. Le District de Kayonza projette de construire un marché moderne de 3 Milliards Francs Rwandais. Mais ce projet a été suspendu suite au manque d’argent.

John Mugabo, Maire du District de Kayonza a fait savoir que, les vendeurs du marché de Kabarondo font face aux mêmes problèmes que ceux du marché de Mukarange. « Bientôt les travaux  de rénovation de ce marché seront lancés », a assuré le Maire.

L’entrepreneur qui assurera les travaux de rénovation est en train de construire les toilettes publiques près du terrain de football de Rusera situé à Kabarondo Ce terrain sera utilisé par les vendeurs durant la période de rénovation du marché.

Selon John Mugabo, les 50 millions dont dispose actuellement le District seront utilisés dans les travaux de rénovations de ces deux marchés.

Silas Nizeyimana, l’un des vendeurs de Kabarondo a fait savoir qu’ils sont gênés par le soleil accablant et la poussière pendant la saison sèche tandis que pendant la saison de pluie la plupart de leurs marchandises sont endommagées.

Les vendeurs de Kayonza posent leurs marchandises sur le sol et cela devient un problème quand il pleut. Selon ces vendeurs, bien qu’ils font face aux différents problèmes, ils doivent avoir le marché moderne parce qu’ils payent les impôts et taxes chaque mois. A part la pluie qui gêne ces vendeurs, il y a aussi le soleil et la poussière pendant la saison sèche.

 

Amsterdam coffee Festival: Le café du Rwanda cherche à pénétrer le marché européen

Amsterdam coffee Festival: Le café du Rwanda cherche à pénétrer le marché européen

Le festival du café d’Amsterdam a été une occasion pour le café du Rwanda de pénétrer le vaste marché européen. Le Rwanda a intensifié ses efforts de marketing lors du « Amsterdam coffee Festival » qui a eu lieu du 15 au 17 Mai. L’objectif était d’aider le café délicieux du pays pénétrer le marché européen.

Le festival a attiré plus de 5000 visiteurs venus du monde entier. Il a été organisé par l’Ambassade de la République du Rwanda à La Haye en collaboration avec This Side Up (importateur de café) et un torréfacteur /grossiste (Sweet cup).

Selon les statistiques du National Agricultural Export Development Board (NAEB), en 2014, la production de café vert du Rwanda était à 16.380 tonnes. Cette production a généré plus de 59,6 millions $. Le Rwanda envisage d’avoir une production de 26milles tonnes métriques de café vert qui va générer 76millions cette année.

Le recensement de 2009 a montré qu’il y avait 27milles hectares de plantations de café avec 72 millions d’arbres. Mais les résultats du recensement actuel du 13 au 23 Mai sont attendus en octobre de cette année2015.

Pour rappel, STARBUCKS, en 2010, le géant mondial du café avait mis en avant le café rwandais avec comme slogan «  un nectar à redécouvrir ». Trois spécialités de café rwandais « Coko, Iwacu, Rushashi » étaient échantillonnées au festival.

« Je vais répondre à toutes les questions sur les demandes et le maintien des relations commerciales directes avec les producteurs de café rwandais. En plus, les visiteurs de notre stand sont répartis avec un maximum d’informations sur les cafés rwandais », a précisé Lennart CLERKX de la Société This Side Up, réputée pour la commercialisation du café rwandais a précisé, avant d’ajouter qu’il a répondu aux demandes de renseignements sur le démarrage et le maintien de relations commerciales directes avec les producteurs de café rwandais.

Selon Jean Pierre Karabaranga, Ambassadeur  du Rwanda au  Pays-Bas « le festival a fourni une expérience précieuse pour les amateurs de café, mais également une multitude d’autres acteurs concernés ont pu ainsi découvrir et déguster les cafés spéciaux du Rwanda ».

Le Rwanda est réputé pour sa bonne qualité de café, quel est le secret derrière ? 

Le café est parmi les principales cultures de rente du Rwanda. Il est produit principalement pour l’exportation. Le Rwanda est un pays montagneux enclavé dont 70% de ses 11 millions de la population travaillent dans l’agriculture.

Le Rwanda a de bonnes conditions de culture du café grâce aux sols volcaniques et beaucoup de soleil et la brume équatoriale. La plupart du café est cultivé sur des altitudes allant de 1.200 à 1.800 mètres.

La plante fleurit avec le mois de Septembre à Octobre et les cerises sont récoltées à partir de Mars à Juillet de l’année suivante. Le Rwanda exporte plus de  3698 Tonnes de café par an vers la Chine, l’Allemagne et les Etats-Unis.

Le pays a lancé un recensement de café à l’échelle nationale pour générer la base de données nécessaire à la planification stratégique durable dans le secteur du café.

« Nous cherchons des  informations  auprès des  producteurs de café qui peuvent nous aider sur les politiques de polissage et d’autres processus de planification connexes comme la distribution des intrants agricoles, « Amb. George William Kayonga le DG de NAEB

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers