Gisagara: Urubyiruko rurasabwa gushakira ibisubizo mu gukora

Gisagara: Urubyiruko rurasabwa gushakira ibisubizo mu gukora 

Urubyiruko mu karere ka Gisagara rurasabwa gushaka imirimo rukora rukiteza imbere aho gushakira ibisubizo mu gushaka rutagejeje igihe.

Mu karere ka Gisagara hagenda hagaragara uduce tumwe na tumwe turimo urubyiruko rujya gushaka rutarageza igihe, aho usanga urubyiruko rwagakwiye kuba ruri mu ishuri rwiga ahubwo ari abagore n’abagabo bafite abana kandi nabo bakiri abana.

Uru rubyiruko ruvuga ko ahanini rubiterwa n’ubuzima butoroshye ruba rubayemo iwabo,  aho usanga bamwe batangira kwigenga bakiri bato abandi bagafata inshingano zikomeye mu rugo bakiri bato, byose bitewe n’amakimbirane akunze kuba mu miryango.

Uku kutumvikana kw’ababyeyi akenshi ngo gutuma abana bava iwabo bakigendera bakajya gushing ingo zabo nazo ziba zifite amahirwe menshi yo gusenyuka kuko nta ngero nziza ziba zarahawe n’ababyeyi.

Uwimana Valentine umwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Musha, umwe mu mirenge igize akarere ka Gisagara ugaragaramo iki kibazo, avuga ko muri iki gihe kwishyingira ku rubyiruko rutagejeje igihe byeze.

Ati”Barahari benshi usanga bagenda umukobwa afite imyaka 18, 19, na 17 baragenda, nonese iyo iwabo bimunaniye kubana n;ababyeyi bahora mu makimbirane wumva yajya he? Nawe nyine ajya gushing urwe n’ubwo nabo hari ubwo zidakomera kubera no kuba ari abana”

Nzeyimana Alphonse nawe utuye uyu murenge avuga ko yashakanye n’umugore we bose bagifite imyaka 19 babitewe n’uko umukobwa iwabo yari ahamerewe nabi iwabo bahora barwana arahava arigendera.

Ati”Ubu twarakuze tumaranye imyaka 5 ariko mbere byari bigoye gusa umugore wanjye yari yarakuze imburagihe kubera ibibazo by’iwabo, natwe byaradukurikiranye tukajya dushwana ariko twe twagize amahirwe tubona amahugurwa ku mibanire ubu nta kibazo dufite”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musha, David Ntiyamira, nawe yemeza ko icyo kibazo gihari, ariko agasaba ababyeyi gukomeza inshingano zabo ndetse n’urubyiruko rugashaka icyo rukora aho kujya kwiha inshingano zo gushinga ingo batarageza igihe.

Ati”Ni byo koko baraboneka, ariko sicyo gisubizo cy’ibibazo bahura nabyo mu miryango, ahubwo icyo tubasaba ni ugushaka ibikorwa bakibeshaho, ababyeyi nabo bagafata iyambere mu burere bw’abana bakuzuza inshingano zabo nk’ababyeyi”

Muri uyu murenge wa Musha no mu karere ka Gisagara muri rusange, urubyiruko rutabashije gukomeza amshuri, hanini rukunze kugana ubucuruzi  urundi rugakora ubuhinzi.

 

Kamonyi: Kuba hari imirimo urubyiruko rusuzugura byongera ikibazo cy’ubushomeri

Kamonyi

Mu gihe hirya no hino mu gihugu, hari urubyiruko rutaka ikibazo cy’ubushomeri; bigatuma hari abirirwa bicaye cyangwa bazerera mu masanteri; bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Kamonyi baratangaza ko iki kibazo kigenda cyiyongera kubera ko hari bagenzi babo basuzugura imirimo imwe n’imwe.

Abasore bakora akazi ko gukanika moto mu isanteri ya Nkoto, bavuga ko bagenzi ba bo barangiza amashuri yisumbuye bagategereza ko bazabona akazi kajyanye n’ibyo bize aribo bafite ikibazo cyo gushomera. Usengimana Eric ati “nk’iyo wize gucunga umutungo, nta kazi wapfa kubona keretse wize imyuga”.

Aba bize rero ngo nibo bakunze kugira imirimo basuzugura, nko guhinga n’indi mirimo y’amaboko. Usengimana avuga ko aho kwirirwa mu cyaro bahitamo kuza kwirirwa ku masanteri bakirebera ibihita, ubundi amasaha yo kurya yagera bagataha ababyeyi bakabagaburira.

Kimwe na mugenzi we ukorera akazi ko gusudira kuri santeri ya Kamonyi , ngo basanga ikibazo kinini urubyiruko rufite, ari icyo kutanyurwa n’inyungu nke bashobora gukura mu mirimo iciriritse; bagahora bararikiye gukora akazi bakuramo amafaranga menshi kandi batavunitse cyane.

Nyamara , uyu musuderi , udahakana ko akazi gashobora kubura, yibaza impamvu mu gihe urubyiruko rutarabona akazi rwifuza rutaba ruri mu rugo gufasha ababyeyi imirimo, ngo ruze ku muhanda mu masaha y’umugoroba ruruhuka.

Aha rero barasanga ari ngombwa ko abayobozi bafatanyije n’abajyanama b’urubyiruko barwegera bakarukuramo imyumvire mibi yo kwitwaza kubura akazi bakanga gukora kuko kumara igihe kirekire ntacyo ukora bikurura ubunebwe.

Ababyeyi na bo bemeza ko akazi k’urubyiruko katabuze, ahubwo ko rufite ubushake buke bwo kwitabira umurimo. Umubyeyi wo mu murenge wa Rugarika aragira ati ”nk’ubu umusore urangije kwiga ashobora gushaka umurima akaba ahinga mu gihe atarajya mu bijyanye n’ibyo yize. Imyaka asaruye yamufasha kubona igishoro cyo gukora ibindi ariko atiriwe yipfusha ubusa”.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques, aributsa ababyeyi inshingano za bo zo gukurikirana abana ba bo; abivuga mu mugani ngo “nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi”, ashaka kuvuga ko kuba abana babo barakuze bidakuraho kubahwitura no kubagira inama.

Cyakora ngo ubuyobozi bufasha ababyeyi kwita ku rubyiruko rurangije kwiga rubaha inyigisho ku burere mbonera gihugu no ku ndangagaciro na Kirazira bigira mu itorero, aho babatoza gukunda umurimo. Izi nyigisho ngo zikaba zaratangiye gutangwa no mu bindi byiciro by’urubyiruko.

Ubuyobozi kandi ngo bwizeye ko mu minsi iri mbere urubyiruko rwinshi ruzaba rufite imirimo, kuko hari ikigo cy’urubyiruko n’Agakiriro biri kubakwa, bikaba bizabafasha kwiga imyuga itandukanye, bakabona n’akazi mu bashoramari bazaza kuhakorera.

Gakenke: RDB irahugura abajyanama muby’ucuruzi ku kwihangira imirimo

Gakenke RDB irahugura abajyanama muby’ucuruzi ku kwihangira imirimo

Abafasha myumvire ba RDB bari muri gahunda yo guhugura abajyanama muby’ubucuruzi baturutse mu mirenge yose igize akarere ka Gakenke kugirango bazafashe abaturage mu gikorwa cyo guhanga imirimo, kuko hariho intego igihugu cyihaye yo guhanga imishinga byibura ibihumbi 200 buri mwaka..

Gakenke2 RDB irahugura abajyanama muby’ucuruzi ku kwihangira imirimo2

Kuba buri murenge waratoranyijwemo abantu 2 bizabafasha cyane kuko ubusanzwe hakundaga kugaragara ibibazo aho imishinga igera mu bigo by’imari bagasanga iteguwe nabi ariko nyuma y’ amahugurwa abaturage  bahabwa bazajya bafashwa gutegura imishinga n’abantu babisobanukiwe.

Calixte Karuhije, umufashamyumvire w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) avuga ko barimo kubahugura cyane mubijyanye no gutegura imishinga ibyara inyungu kuburyo buri umwe mubahugurwa azahava afite umushinga yateguye kuko utashobora gufasha abandi utifashije.

Ati “bazahera kumishinga yabo, ni ukuvuga ngo buri wese azava hano yateguye umushinga we nawe azashyira mu bikorwa kuko mbere yo gufasha abandi azahera kuri we ubwe”

Abahugurwa basabwa gukurikira neza kugirango bamenye gutegura imishinga bahereye kuyabo kuburyo babera urugero abandi kugirango umuntu wese uzajya ubagezaho ikibazo cy’uko akeneye gutegura umushinga bazajye bamufasha babishyizeho umutima.

Bamwe mubajyanama muby’ubucuruzibarimo guhugurwa baremeza ko nyuma y’amahugurwa bazahungukira ubumenyi batari basanganwe kuko hari n’ibibazo bahuraga nabyo bakabura uko babikemura ariko bamaze kumenya uko bikemurwa.

Angelique Mugishawimana wo mu murenge wa Mugunga avuga ko n’ubwo ubusanzwe bateguriraga abaturage imishinga ariko hari ubumenyi baburaga kuburyo adashidikanya ko nyuma yo guhugurwa azahakura ubumenyi burenze kubyo yarafite

Ati “nzahakura ubumenyi burenze ubwo nari mfite kuburyo nzagenda bariya baturage nkabataramo amakuru meza kugirango imishinga yabo ibashe kugerwaho kuko ubusanzwe iyo twigira imishinga abaturage dukunze guhura n’ibibazo byo kuduha amakuru atariyo”

Hirali Nsengiyukuri wo mu murenge wa Muyongwe nawe avuga ko amahugurwa bayitezemo byinshi kuko nubwo bari bafite ubumenyi ariko kandi ngo bari bafite nibyo ubwo bumenyi bwaburagamo.

Agira ati “aya mahugurwa tuyitezemo byinshi kuberako ibijyanye no kwiga imishinga ubumenyi twari dufitemo, twari tubufite ariko ntabwo bwari bwuzuye neza nkaba numvaga hari ubumenyi ngomba guhabwa bwiyongeraga kubyo nize nkajya kubugeza mu baturage mbafasha gutegura imishinga tugafatanya”

gahunda yo guhugura abajyanama muby’ubucuruzi izamara iminsi 10 ikaba igomba kugera mu turere twose tugize igihugu kuko akarere ka Gakenke kabaye aka 25 karimo guhugurwamo bikaba binateganyijwe ko aya mahugurwa azakomereza ahandi bataragera.

Nyabihu: Abari mu makoperative bakwiye kumenya kuyacunga neza

Inzira y’amakoperative ni imwe mu zifasha abaturage bayibumbiyemo kwikura mu bukene, kuko imbaraga za benshi zihurira hamwe zikabyara ikintu gifatika kibazamura.

Inzira y’amakoperative ni imwe mu zifasha abaturage bayibumbiyemo kwikura mu bukene, kuko imbaraga za benshi zihurira hamwe zikabyara ikintu gifatika kibazamura.

Ibi ni ibyaragarutsweho na Kayitesi Solange, umwe mu bahuguraga abibumbiye mu makoperative y’abahinzi n’aborozi mu mahugurwa yateguwe n’umushinga ushinzwe gufata neza umusaruro no kuwongerera agaciro PASP, yatangiye kuri uyu wa 27 Mutarama 2015 mu karere ka Nyabihu.

Nyabihu Abari mu makoperative bakwiye kumenya kuyacunga neza 2

Kurushaho gucunga neza amakoperative haharanirwa kugera ku iterambere rirambye ry’abayarimo,gufata neza umusaruro wayo no kuwuhesha agaciro,gushyira hamwe imbaraga zabo nk’abasenyera umugozi umwe haharanirwa iterambere,kugira ubufatanye n’intego ni bimwe mu byagarutsweho mu mahugurwa yagenewe abagize amakoperative ajyanye ahanini n’ubuhinzi n’ubworozi.

Banibukijwe ko inzira y’amakoperative ari imwe mu zo Leta y’u Rwanda yifashisha mu guharanira ko abaturage bikura mu bukene bakarushaho gutera imbere. Iyi akaba ariyo mpamvu abayarimo basabwa kuyaha agaciro bagaharanira icyaricyo cyose cyatuma bazamuka.

Ntaganda Frederic ni umwe mu bahugurwaga uhagarariye Koperative COGIUMU ihinga ibigori mu murenge wa Shyira, avuga ko hari byinshi bijyanye n’imicungire y’amakoperative,guhuza umusaruro n’amasoko n’ibindi atari asobanukiwe yungukiye mu mahugurwa.

Yongeraho ko yanasobanukiwe n’uburyo abagize koperative bakwishyira hamwe bakaka inguzanyo yatuma bazamura ibikorwa byabo bakarushaho kwiteza imbere nk’abanyamuryango. Akomeza avuga ko yanahigiye uburyo bwiza bwo gufata neza umusaruro babona,ku buryo utakwangirika kandi akaba yaranungutse n’uburyo bwo kuwuhesha agaciro.

Ntaganda avuga ko kuba arimo guhugurwa  agasobanukirwa byinshi ,ari inyungu kuri koperative ihinga ibigori yo mu murenge wa Shyira arimo ndetse bikaba ari n’inyungu ku yandi makoperative ahagarariwe kuko ibyo bunguka batazabiceceka ahubwo bazabigeza ku bandi bakarushaho gutera imbere.

Umushinga PASP ari nawo wateguye aya mahugurwa uharanira gufata neza umusaruro no kuwongerera agaciro. Ukaba wita cyane ku bihingwa by’ibirayi,ibigori,ibishyimbo,imyumbati ndetse n’ibikomoka ku bworozi nk’amata. Iyi akaba ariyo mpamvu abahugurwaga ari abibumbiye muri amwe mu makoperative y’abahinzi n’aborozi yo muri Nyabihu.

Gatsibo: Barashishikarizwa kwitabira gahunda ya nshore nunguke

Abikorera bato n’abaciriritse barangije amahugurwa bahabwa impamyabumenyi

Abikorera bato n’abaciriritse barangije amahugurwa bahabwa impamyabumenyi

Abikorera bato n’abaciriritse bo mu karere ka Gatsibo barashishikarizwa kwitabira uburyo bwa nshore nunguke, kuko ari uburyo bwiza bwabafasha kwigeza ku iterambere ryihuse muri gahunda ya hanga umurimo yashyizweho na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda MINICOM.

Iyi gahunda irimo gukorerwa ubukangurambaga binyuze mu mahugurwa ategurwa n’Akarere ka Gatsibo ku bufatanye n’umuryango utegamiye kuri Leta wa World vision, bigakorerwa mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Gatsibo.

Amahugurwa aba agamije kongerera ubumenyi abikorera bato n’abaciriritse, mu rwego rwo kurushaho kuberaka inyungu zo gukoresha uburyo bwa nshore nunguke. Ubu hakaba hari gutangizwa icyiciro cya mbere, bikaba biteganyijwe ko iyi gahunda izakorerwa mu mirenge yose igize Akarere.

Umukozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe gukurikiranira hafi gahunda ya hanga umurimo, Murorunkwere Liliane, avuga ko iyi gahunda yatekerejwe mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abikorera bato n’abaciriritse gutinyuka gushora mu mirimo ibyara inyungu.

Agira ati:” Turimo gukora ubukangurambaga mu bikorera bato n’abaciriritse tubashishikariza kwitabira ubu buryo bwa nshore nunguke binyuze muri gahunda ya Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ya hanga umurimo, kandi urubyiruko rurimo ruragenda rurushaho kubyitabira, cyane ko hari narwo iyi gahunda yashyiriweho.”

Nubwo bigaragara ko urubyiruko rwo mu karere ka Gatsibo rutangiye kwitabira gahunda ya hanga umurimo, ni kenshi rwakunze kugaragaza ko rugihura n’imbogamizi zitandukanye muri gahunda yo guhanga imirimo ibyara inyungu, abenshi muri bo bakaba barakunze kugaragaza ikibazo cyo kubona inguzanyo muri banki bitewe n’uko bakwa ingwate kandi ntayo baba bafite.

Kuri iki kibazo cy’ingwate yakwa urubyiruko, muri buri karere hashyizweho ikigega cy’ingwate BDF, kikazajya kishingira umushinga uteguye neza angana na 75%, ndetse hakaba harashyizweho abakozi 2 b’iki kigega muri buri murenge bazajya bafasha abikorera bato n’abaciriritse kubona inguzanyo.

Benjamin Nyandwi

Rulindo: abafite ubumuga bageze kure mu kwiteza imbere

9

Bamwe mu bafite ubumuga bo mu karere ka Rulindo ngo basanga bakwiye kwiteza imbere, aho guhora bategeye amaboko abandi babasaba kandi nabo hari byinshi babasha kwigezaho.

Abafite ubumuga bo muri aka karere bakaba barafashe gahunda yo guhindura  imyumvire bari bafite mbere, aho mbere ngo nta bikorwa bagiraga bibateza imbere,none ubu bakaba bafite ibikorwa bibahuza mu mashyirahamwe bagamije kwiteza imbere.

Hajabakiga Tomas, ni umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abafite ubumuga Fraternity Dufatanye rikorera mu murenge wa Masoro. Uyu mugabo wagize ubumuga bw’ukuguru kuva mu 1994, afite abana 6 n’umugore.

Avuga  ko umuryango we ubayeho neza nyuma yo guhindura imyumvire agakora , kuko ubu noneho ngo abasha gukora akawuteza imbere.

Hajabakiga kandi avuga ko yabashije kurihira abana be amashuri ,kuri ubu umwe mu bana be yamurihiye amashuri arayarangiza ubu arakora, babiri nabo ngo aracyabarihira ndetse abo mu muryango we bose abasha kubarihira mituweri abikesha umwuga w’ubudozi .

Hajabakiga ashima Leta kuba yaramuhaye amahugurwa ku bijyanye n’ubudozi,aho avuga ko Leta  yamufashije kumenya umwuga w’ubudozi akivana mu bukene ntategereze kubaho asabiriza.

Kuri ubu kandi ngo anafite gahunda yo gufasha abandi bafite ubumuga bagenzi be bo mu karere ka Rulindo ,bakiri  mu muhanda akabatoza gukora bakiteza imbere bakareka gusabiriza.

Aragira inama abandi bantu bafite ubumuga kwikuramo umuco mubi bamwe muri bo bagira wo gutega amaboko agira ati”.Inama nagira abafite ubumuga ni ukwikuramo umuco wo gusabiriza bagashyira amaboko hasi bagakora bityo nabo bakiteza imbere kimwe n’abandi banyarwanda.”

Iri shyirahamwe ahagarariye kuri ubu ngo rikaba rifite gahunda yo kwigisha abana batagize amahirwe yo gukomeza amashuri babana n’ubumuga bo mu karere ka Rulindo .

Ishyirahamwe ry’abafite ubumuga Fraternite Dufatanye ,kuri ubu rifite abanyamuryango basaga 350. Bakora ibikorwa bitandukanye by’ubukorikori ,n’ubudozi bw’imyenda.

Aba banyamuryango kandi ngo bose bakaba bamaze no kuba aborozi aho buri wese afite itungo rimufasha mu mibereho ye ya buri munsi.

Rutsiro: Business training to help in job creation

4

Business advisors in Rutsiro district revealed that the on-going training will help them and other residents to create jobs.

Initiative has produced some illuminating ideas, tools and methods that have had a significant impact on employment creation in rural areas, even in the most disadvantaged areas. Elaste Bayihorere, a trainer from Rwanda Development Board (RDB) explains.

This comes as business advisors in Rutsiro district are being trained on job creation from December 2- 12.

Bayihorere noted that job creation is a government programme meant to help youth and women create off-farm jobs for sustainable.

“This is a government programme to help women and youth learn about job creation so as to develop individually and the nation,” he added.

 5

Imanishimwe, a participant highlighted that a lot is expected from the training, saying many people have got ideas on how easy to set up income generating activities after.

“Basing on what we have covered already and what is remaining, we are set to help many people to create jobs and achieve sustainable development,” he said.

Apart from job creation, business advisers are trained on project management and management of funds.

The trainees include business advisors from 13 sectors of Rutsiro district.

After training, business advisers are scheduled to train youth and women in sectors on job creation and project management.

Rutsiro: kwigishwa kwihangira imirimo ngo bizabafasha kwiteza imbere.

Rutsiro: kwigishwa kwihangira imirimo ngo bizabafasha kwiteza imbere.

Kuva tariki ya 02/12 kugeza tariki ya 12/12/2014 abajyanama b’ubucuruzi bo mu karere ka Rutsiro bari kwigishwa kwihangira imirimo kandi ngo bizabagirira akamaro kanini.

Ibi barabitangaza nyuma yo kubona ibyo bari guhugurirwa ndetse no kwigishwa ari iby’agaciro aho ngo bizafasha benshi mu kwitabira kwihangira imirimo.

Rutsiro: kwigishwa kwihangira imirimo ngo bizabafasha kwiteza imbere.

Imanishimwe Jean Marie Vianney ni umwe mu bari guhugurwa atangaza ko hari byinshi byiza biteze kuri aya mahugurwa aho yagize ati” nkurikije ibyo tumaze kwigishwa ndetse n’ibiri kuri gahunda tugomba kwiga ndabona bizafasha benshi mu kwiteza imbere”

Yanongeyeho kandi ko nk’umuntu ushinzwe ubujyanama mu by’ubucuruzi azasangiza bagenzi be ahagarariye bo mu murenge yaturutsemo kugirango yuzuze inshingano ze.

Umufashamyumvire wa RDB mu by’ubucuruzi Elaste Bayihorere akaba ari nawe uri guhugura abo bajyanama mu by’ubucuruzi bo mu mirenge igize akarere ka Rutsiro avuga ko iyi ari gahunda ya leta yo gufasha urubyiruko n’abagore cyane cyane kwihangira imirimo mu rwego rwo kwiteza imbere ndetse no guteza imbere igihugu.

Yagize ati’ iyi ni gahunda ya Leta yo gufasha abagore ndetse n’urubyiruko kwigishwa kwihangira imirimo kugirango biteze imbere ndetse n’igihugu muri rusange”

Uretse kwigishwa kwihangira imirimo abahugurwa bari kwigishwa gukora imishinga no kuyicunga  ndetse no kwigishwa gucunga imari mu rwego ngo rwo kwirinda gusesagura amafaranga.

Abahugurwa ni abajyanama b’ubucuruzi bo mu mirenge 13 igize akarere ka Rutsiro hakaba haritabiriye 2 muri buri murenge aya mahugurwa akaba azarangira kuri uyu wa 5, nyuma abahuguwe bazakurikizaho kujya mu mirenge bigishe urubyiruko ndetse n’abagore n’abandi bantun babyifuza gukora umushinga ndetse no gucunga imari.

 

Nyanza to emphasise on youth participation and social inclusion

Nyanza: Urubyiruko rwiyemeje kwishakamo ibisubizo byo kwihangira imirimo

Shima Innocent umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’urubyiruko mu karere ka Nyanza

Through the District Youth Committee, Nyanza district is creating a conducive environment that will expand youth’s opportunities to reach their full potential.

“Young people in Nyanza are full of ideas and are keen to contribute to the development of the society,” says Abdallah Murenzi, the mayor of Nyanza district. “This time as the district we are giving them avoice in the decision-making process.”

He added that “we must fulfil our obligations to youth. To consider the contributions of young persons on all policies affecting them.

“It is high time that we stopped viewing our young people as part of the problem and started cultivating their promise and potential. “Through these trimester meetings, we will recognize the youth capacities and their will to work harder and then be supported,” saysAbdallah Murenzi.

“Having the youth who are the majority of the population, stronger and knowledgeable is the opportunity Rwanda should make use of to develop,” said the mayor

The mayor encouraged youth not to disrespect any kind of work as long as it can pay their bills and help them secure their future.

 InnocentShima, the youthcoordinator in Nyanza district as well as the advisor in Nyanza Town Council; the youth have opportunities that cannot be accorded to other people especially in having the strength and knowledge they can use to achieve their goals.

Through these meetings, the youth will be sharing information and ideas that will help them in job creation and support each other to work towards a common goal.

 

Nyanza: Urubyiruko rwiyemeje kwishakamo ibisubizo byo kwihangira imirimo

Urubyiruko rwo mu karere ka Nyanza binyuze muri komite yarwo iruhagarariye muri nyanza ruratangaza ko buri gihembwe rugiye kujya ruhurira mu nama y’iterambere ikabahuza n’abandi bafatanyabikorwa igamije  gufasha urubyiruko kwiga uburyo bwo kwihangira imirimo binyuze mu mbaraga n’ubumenyi rufite butandanukanye.

Nk’uko Shima Innocent umuhuzabikorwa w’uru rubyiruko akaba n’umujyanama mu nama Njyanama y’akarere ka Nyanza abivuga ngo urubyiruko rufite amahirwe abandi bantu bo mu bindi byiciro badafite arimo kuba rwihangije mu mbaraga hakiyongeraho n’ubumenyi benshi muri rwo bavana ku ntebe y’ishuli.

Nyanza: Urubyiruko rwiyemeje kwishakamo ibisubizo byo kwihangira imirimo

Shima Innocent umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’urubyiruko mu karere ka Nyanza

tariki 06/10/2014 ubwo hari inama ihuza komite y’urubyiruko ku rwego rw’Akarere ka Nyanza na bamwe mu bagize komite Nyobozi yako biyemeje ko buri gihembwe hazajya hakorwa inama y’iterambere ry’urubyiruko ikabahuza n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere.

Agira ati: “ Muri iyi nama niho tuzajya tureba ubushobozi urubyiruko rufite bushyigikirwe ariko narwo rwagaragaje uruhare rwarwo mu gushaka kwiteza imbere”

Ngo ibi bizajya bituma urubyiruko rusangira amakuru n’ibitekerezo byatuma rutinyuka mu kwihangira imirimo ndetse rutinyure bamwe muri bo bakitinya mu kwihangira akazi.

Usibye kuba urubyiruko ruvuga ko rugiye kwishoboza kwihangira imirimo runavuga ko bazarushaho kugira uruhare rugaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo akarere kiyemeje kugeraho mu birebana n’ubukungu, ubutabera, imiyoborere myiza n’imibereho myiza y’abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Bwana Murenzi Abdallah avuga ko kuba urubyiruko arirwo rugize umubare munini w’abanyarwanda kandi rukaba rwibitsemo imbaraga ndetse n’ubumenyi buhagije ari amahirwe batagomba gupfusha ubusa mu birebana no kwiteza imbere. Agira ati: “ Abantu ntibagomba kugira umurimo basuzugura kuko iyo ugutunze ugateza imbere igihugu uba ari uwo kubahwa”

Nk’uko uyu muyobozi w’akarere ka Nyanza akomeza abivuga ngo buri wese ntakwiye kumva ko yaba umuyobozi kuko byose bitashoboka ngo kuko hagomba kugira  abayobora ndetse n’abayoborwa.

Kugeza ubu imibare igaragaza ko igice kinini cy’abanyarwanda kigizwe n’urubyiruko akaba ariyo mpamvu rukangurirwa gukura amaboko mu mufuka rugakora  rugamije kugira ejo hazaza harwo heza.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers