Ibigo biteza imbere ubucuruzi bya BDC byeguriwe BDF

BDC zacungwaga na rwiyemezamirimo zeguriwe BDF, ngo bizatuma serivise zatangirwaga muri ibyo bigo zigiye kurushaho kunoga.

BDC zacungwaga na rwiyemezamirimo zeguriwe BDF, ngo bizatuma serivise zatangirwaga muri ibyo bigo zigiye kurushaho kunoga.

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere RDB cyongeye gusubirana imicungire y’ibigo byashyiriweho kugira inama abaturage mu by’ubucuruzi BDC kubera ko ba rwiyemezamirimo babicungaga bananiwe, ubu RDb ikaba yabishyize mu maboko ya BDF kandi ngo “bizatuma serivise zatangirwaga muri ibyo bigo zigiye kurushaho kunoga.”

Ibi biratangazwa n’Uwamahoro Adnan Saligo ushinzwe gukurikirana ibigo bya BDC, Business Development Center muri RDB, Rwanda Development Board ubuga ko serivisi zatangwaga na BDC zigiye kurushaho kunozwa nyuma yo kwegurirwa ikigo BDF, Business Development Fund.

BDC zari zashyiriweho kuba ibigo bigira inama abaturage ku mishinga ibateza imbere mu mwaka wa 2010 muri gahunda ya leta y’u Rwanda yo kwegereza abaturage serivisi zishingiye ku iterambere ry’ubucuruzi, zahawe inshingano zo kubafasha kwiga no kunonosora imishinga y’iterambere. Benshi mu batuye aho izi BDC zashyizwe, imwe imwe muri buri karere, bazizi nk’ibigo cyane cyane byabegereje ikoranabuhanga rya interineti na mudasobwa.

Nyuma RDB yaje kuzegurira ba rwiyemezamirimo batandukanye, ariko ngo kuva icyo gihe zatangiye gutanga serivisi nabi, abaturage ntibaba bakinona na interineti kuko ariyo bahashakaga cyane, dore ko ubujyanama mu ishoramari bwo ahenshi batigeze babuhabwa.

Abatuye muri senteri ya Ruhuha bavuga ko kuva BDC yegurirwa rwiyemezamirimo no kubona interineti byabaye ikibazo muri iyo nzu [BDC] kuko yayikuyemo akaba yarayikuyemo nyuma yo kuyegurirwa.

Tegereza Jacques utuye ahitwa ku Ruhuha mu karere ka Bugesera ati “Rwose kubura interineti hafi y’iwacu biratubangamiye pe. Nkatwe nkatwe turi abanyeshuri muri kaminuza. Twiga mu mpera z’icyumweru, weekend. Gusa biratugora gukora ubushakashatsi ndetse no kwiyungura mu masomo yacu kuko nta interineti dufite hano iwacu aho tumara icyumweru cyose. BDC ntabwo tubona icyo itumariye kuko n’iyo serivisi rukumbi tutakiyihabona.”

Ibikoresho biri mu nzu imbere

Ibikoresho biri mu nzu imbere

Bamwe mu batuye mu byaro bakora urugendo rurerure ngo bagere aho babona interineti kuko nk’aho ku Ruhuha bagenda ibirometero birenga 40 bajya i Nyamata cyangwa i Kigali aho babona interineti.

BDF irazana impinduka

Uwamahoro Saligo ushinzwe BDC muri RDB aravuga ko kuba BDF yahawe imicungire y’izi BDC ngo bizazana impinduka ku baturage. Ngo bizatuma serivise zatangirwaga muri ibyo bigo zigiye kurushaho kunoga.

Aragira ati “Kuba BDF ari ikigo cyizobereye mu guteza imbere ishoramari n’ubucuruzi biratanga icyizere ko serivise abaturage bashakaga muri izo nzu zizagenda neza kuko tuzi ko inyinshi bashakaga muri izo nzu batazibonaga uko babyifuza.”

Yemeza ko ubundi zari zareguriwe ba rwiyemezamirimo ariko ntibakore neza akaba ariyo mpamvu bazatswe ubu bakaba bazeguriye ikigo BDF.

Uwitwa Mugabo Leopord nawe yavuze ko kuba nta na interineti yabaga muri BDC byatumaga batabasha no kumenya amakuru y’ibikorerwa ahandi n’ibyo abandi bagezeho kandi ari nkayo serivisi rukumbi n’ubundi batangaga.

RDB iravuga ko ukwezi kwa Kamena kwarangiye habaye ihererekanya bubasha hagati y’abasanganywe imicungire ya BDC na BDF, ngo ukwezi kwa Nyakanga kuzarangira hamaze gushyirwamo ibikoresho n’abakozi, ubundi nibirangira ibigo byogere gukora neza.

Mugabo Leopord ati “Wenda niba zatswe ba rwiyemezamirimo twagira icyizere ko tuzongera byibura kubona interineti hafi.”

Ibigo bya BDC ni 30 mu Rwanda hose, ikigo kimwe kimwe muri buri karere. Urubyiruko, cyane cyane urw’abanyeshuri, nirwo rukunze kugana ibyo bigo kuko arirwo rukoresha interineti mu byaro. Abatari muri icyo cyiciro ntibarabona akamaro k’ibyo bigo kuko serivisi bitanga zitarategurwa ku buryo nabo zibageraho.

abasora baba muri TVA batazifashisha imashini zitanga fagitire mu buryo bw’ikoranabuhanga bazabihanirwa

m_abasora baba muri TVA batazifashisha imashini zitanga fagitire mu buryo bw’ikoranabuhanga bazabihanirwa

Nyuma y’igihe kitari gitoya abacuruzi batanga umusoro ku nyongeragaciro (TVA / VAT) bashishikarizwa kwifashisha imashini zitanga inyemezabwishyu (fagitire) mu buryo bw’ikoranabuhanga, noneho ngo abazageza ku itariki ya 1/4/2014 bataratangira kuzifashisha bazabihanirwa.

Jean Marie Vianney Gakwerere ushinzwe amahugurwa mu kigo cy’imisoro n’amahoro (RRA), avuga ko ibi bihano ari amande y’amafaranga hagati ya miliyoni 20 na miliyoni imwe, bitewe n’ibyiciro by’abasora.

Uyu mukozi wa RRA kandi avuga ko kugeza ubu abasora bamaze kugura izi mashini bakiri bakeya. Agira ati « mu cyumweru gishize twari tugeze hafi 40% y’abafite izi mashini, ariko kampani zizicuruza zigaragaza ko hari abaziguze batarazishyira ku murongo wa internet ngo zibashe gukorana n’ikoranabuhanga rya RRA. »

Ariko na none, ngo afite icyizere cy’uko ukwezi kuzashira abagomba kwifashisha izi mashini baraziguze. Ati « Urebye ingufu twashyize mu gusobanura iby’izi mashini, dufite icyizere ko muri iki cyumweru dusigaranye kiri imbere bose bazaba bari ku murongo, noneho hakaboneka umubare w’abahanwa bakeya. Ariko icyo twifuza ni uko ibihano bitazabaho  … »

Imashini zizagira akamaro ku bacuruzi no kuri RRA

Ngo nubwo hari abatekereza ko izi mashini ari izo gutuma RRA ibasha kugenzura imisoro ku buryo bworoshye, Gakwerere avuga ko ahubwo zizafasha abacuruzi cyane. Ati « zije gukuraho bya bitabo by’abacuruzi byangirikaga gukora ibaruramari bikagorana, kuko ibyabikwaga mu bitabo bizaba bibitse mu ikoranabuhanga rya RRA bityo na nyirabyo akaba yabasha kubibona igihe icyo ari cyo cyose »

Rero, ngo inzu ya rwiyemezamirimo yashya, cyangwa imashini yapfa, ibyayanditseho ntibizigera bibura kuko bizaba bibitse mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ngo uretse kubika ku buryo burambye kontabilite z’abacuruzi, izi mashini zizatuma byorohera RRA gusubiza umucuruzi umusoro ku nyongeragaciro y’ikirenga aba yatanze (refund), ….

Abasora b’i Huye bafite bo bafite impungenge z’uko batazabasha gukoresha izi mashini neza mu ntangiriro, bikaba bishobora kuzabaviramo gucibwa amande. Ariko ngo igihe bazaba bamaze kubimenya neza, nta kabuza zizatuma batongera gutakaza amafaranga menshi barihaga abakontabure igihe baje  kubabarira imitungo kugira ngo bamenye amafaranga bagomba gusora.

Uwitwa Celestin Munyaneza ati « Niba koko kariya kamashini bazakatwigisha tukamenya uburyo kazajya kaduha ibintu twacuruje ku munsi cyangwa ku kwezi, kwikorera kontabilite nawe ubwawe wabishobora, ukamenya ayo usora, ukamenya n’ayo usigarana. »

Izi mashini ngo zikiza zaguraga ibihumbi 500 imwe, ariko kuri ubu ziri gutangirwa ibihumbi 350, kandi ngo abazicuruza bashobora no kongera kugabanya igiciro igihe bazaba babonye abitabira kuzigura benshi.

Rubavu : abacuruzi barashishikarizwa gukoresha EBM mu gutanga inyemezabuguzi

abacuruzi barashishikarizwa

Abashinzwe gukwirakwiza imashini zitanga inyemezabuguzi zizwi ku mazina ya Electronic Billing Machine zikoresha n’ikoranabuhanga barahamagarira abacuruzi bo mu karere ka Rubavu kujya batanga inyemezabuguzi kubagurira nubwo benshi bavuga ko batarasobanukirwa n’imikoreshereze yazo.

abikorera ku giti cyabo mu karere ka Rubavu hamwe n’abacuruzi berekwa izi mashine n’imikorere yazo bavuga ko batari basobanukiwe uburyo zikora n’akamaro kazo ariko ngo nyuma yo guhabwa ubumenyi basanze zishobora kuborohereza kugenzura uko ubucuruzi bwabo bugenda.

Abafite restaurents mu karere ka Rubavu bavuga ko kugenzura ibyo basohoye n’ibyo binjiza bibagora byakubitiraho kujya gukora imenyekanisha misoro ku kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro bikabananira, bavuga ko bakurikije imikorere ya EMB akazi kagiye koroha kandi bamenye niba imikorere yabo igenda neza.

Murihano Innocent umukozi ushinzwe ibijyanye n’ubucuruzi mu kigo gikwirakwiza imashini zitanga inyemezabuguzi avuga ko atari kubacuruzi n’abakiriya bazoroherwa, ahubwo ngo bizorohera ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro.

Igihe cyose hagikoreshwa impapuro, abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro bakunze guhura n’imbogamizi z’ibura ry’impapuro z’inyemezabuguzi ndetse bamwe bakazibika nabi ariko EBM yo ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro kizajya kireba muri kariya kamashine bahite babona uko ubucuruzi buhagaze kandi n’umucuruzi kamworohereza kwigenzura.

Nyuma yo gusobanura akamaro ka EBM no kuzerekana ku bacuruzi ngo barashishikarizwa kuzikoresha kugera mu bakorera mu mirenge batanga umusoro ku nyongeragaciro.

 

Rwanda : Kagame sets Q&A session with Rwandan Youth on entrepreneurship

Kagame sets Q&A session with Rwandan Youth on entrepreneurship

President Paul Kagame will on Friday meet with over 2,000 students hailing from universities across the country to answer their questions and impart knowledge to the youngsters, as the future leaders of the country.

Announced via the President’s official Facebook page and on Twitter at #MeethePresident, the event will also be carried live by Rwanda Television and Radio Rwanda.

Students and people from all walks of life are invited to post their questions to the President on the Facebook and Twitter feeds by tomorrow (Thursday), with a chance that the best questions will be answered by President Kagame live.

The Q&A session will be held under the theme: “Building a Legacy of Self Reliance” as President Kagame continues to champion and push forward the idea of Self-Reliance and the end of Africa dependence on foreign aid.

This is evidenced by the recently launched Agaciro Development Fund, a brainchild of the President, which is aimed at collecting funds from Rwandans and for Rwandans, since these funds will be used to further national development through construction of roads, hospitals and other necessary infrastructure.

But more than just money, the Fund also aims at fostering the belief in Rwandans themselves that they have the ability and should take control of their destiny instead of waiting on foreign aid, which almost always comes with ‘strings attached’.

President Kagame also let the world know just what he thinks of the bully-like tendencies of foreign donor governments in an hour-long candid and heartfelt speech about ‘international justice’ being used as a tool to further western countries’ political agendas, and to hound third world leaders into being subservient.

 

Images of Jeannette Kagame

Jeannette Kagame

 

Photos of Jeannette Kagame

Jeannette Kagame

 

Rwanda | Nyamasheke: Abasora barasabwa kwitabira gukoresha ikoranabuhanga.

 Abasora barasabwa kwitabiraMu muhango wo kwizihiza umunsi w’abasora wizihijwe ku nshuro ya 11 tariki ya 22/08/2012, ukaba wabereye mu karere ka Nyamasheke ku rwego rw’intara y’iburengerazuba, abasora basabwe kuyoboka inzira yo gukoresha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha no gutanga imisoro basabwa.

Uwari uhagarariye ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA), Komiseri Ruyumbu Peter, yavuze ko uyu mwaka hatangijwe gahunda nshya zo kumenyekanisha no gutanga imisoro hakoreshejwe ikoranabuhanga, bikaba biri mu rwego rwo korohereza abasora no kubaha umwanya wo gukora ibikorwa byabo bibateza imbere.

Izo gahunda nshya ebyiri zatangijwe ni uburyo bwitwa E-tax, aho umuntu amenyekanisha imisoro ye akoresheje ikoranabuhanga rya internet na terefoni igendanwa, ndetse umuntu akaba anashobora guha uburenganzira banki ye ikamwishyurira imisoro asabwa atavuye iwe, n’ubundi bwitwa E-single window bufasha umuntu watumije ibintu mu mahanga kubimenyakanisha muri Gasutamo akanatanga imisoro asabwa atagiyeyo.

Komiseri Ruyumbu yavuze ko aha harimo inyungu kuko umuntu utanga imisoro atazongera guta igihe kinini no gukora urugendo ajya kubikorera kuri RRA, ndetse nayo ubwayo ikaba izakora akazi vuba kuko abakozi batangaga izi serivisi bazakoreshwa indi mirimo.

Yasabye abasora kwitabira gukoresha iri koranabuhanga kuko ritagurishwa, usora asabwa kuba afite internet gusa, kandi bigakora amasaha 24 kuri 24.

Umuyobozi w’intara y’uburengerazuba, Kabahizi Celestin, yavuze ko uyu munsi ari umwanya wo kureba aho abasora bageze bubaka igihugu ndetse no kureba uruhare rwa buri wese.

Yaboneyeho no gutangaza ko bishimira uburyo mu mwaka ushize babashije kwinjiza imisoro n’amahoro ku buryo bushimishije, aho babashije kugeza ku kigereranyo cya 174%.

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’uburezi, akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, Harebamungu Mathias, yashimiye abasora buzuza inshingano zabo neza kuko bagira uruhare mu kubaka igihugu.

Yavuze ko uretse mu misoro n’amahoro no mu mutungo wa leta, ahandi hose igihugu gikura amafaranga ajya mu ngengo y’imari, ariho mu nkunga no mu nguzanyo z’amahanga, nta kizere hafitiwe kuko bishobora guharagara igihe icyo aricyo cyose, ndetse n’igihe biziye bikaba bizana n’amananiza.

Yasabye ko abanyarwanda bakwiye kwanga gukoreshwa biturutse kuri izo nkunga maze bagaharanira kwibohora bihaza mu ngengo y’imari, imisoro ikaba ariyo iza ku isonga mu byatuma bigerwaho.

Yasabye inzego za leta n’abikorera ku giti cyabo gufatanya n’ikigo cy’igihugu kuzamura imyumvire y’abaturage ku misoro, kandi bakitabira ikoranabuhanga.

 

 

 

 

 

Rwanda : Nyagatare taxpayers to use ICT when declaring tax

Rwanda | Nyagatare taxpayersRwanda Revenue Authority Commissioner in charge of internal taxes, Pierre Celestin Bumbakare recently held a talk with businessmen, private sector representatives and public sector representatives of Nyagatare and Gatsibo district to encourage ICT use.

The purpose of the talk other than to encourage use of ICT while declaring tax records was to promote more technological awareness among youth for easy service since the visited region is said to be among the less users of ICT in portraying sales.

“ You will spend no more time lining at RRA officers to declare taxes neither will you have to travel to the office, all is done on the internet.” Said the RRA Commissioner

“You only need to bank your sales’ money and do the rest from your home. There is a template to fill on RRA’s website which after filling responds with a confirmation guaranteeing the declaration.” Added Bumbakare

To help assist the ICT illiterate business owners, the Commissioner cited trainings to cyber café operators and several trainings to business owners as the solutions so that everyone will be able to use Internet to declare taxes.

If even if a businessman is charged Rwf500 by an Internet café operator for the declaration service, it is easier and less costly than travelling to RRA offices considering transport and time.

Rwanda Revenue Authority has also introduced several other customers additional services like ability of a tax payer to use the due tax money for business activity and late on pay the tax. The threshold annual traded income has been put at Rwf2 Million too.

 

 

Rwanda | Nyagatare: RRA yakanguriye abasoreshwa kujya bakora imenyakanishamisoro bifashishije ikoranabuhanga

Nyagatare  RRA yakanguriye abasoreshwa kujya bakora imenyakanishamisoro bifashishije ikoranabuhanga

Kuri uyu wa 14 Kamena 2012, Komiseri w’imisoro y’imbere mu gihugu, Bumbakare Pierre Célestin , yagiranye ikiganiro n’abacuruzi n’abahagarariye ibigo bya Leta n’iby’abikorera mu turere twa Nyagatare na Gatsibo abashishikariza gukora imenyekanishamisoro bifashishije ikoranabuhanga kuko ngo bigaragara ko abasoreshwa bo muri utwo turere batitabira iyi gahunda nk’ahandi.

Muri iki kiganiro Komiseri Bumbakare yababwiye ko kumenyakanisha imisoro bifashishije ikoranabuhanga bibafitiye inyungu nyinshi kuko bizatuma batongera gutakaza umwanya bataga batonze imirongo imbere y’ibiro by’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA). Yagize ati “Nimutekereze amasaha mwamaranga ku biro bya RRA mutegereje kumenyekanisha imisoro (declaration) yanyu n’amafaranga mwatakazaga mu matike. Ariko ubu mugiye kujya mujya mu mabanki mwishyure ibindi mubikore mwibereye iwanyu mu ngo.”

Bumbakare yanabasobanuriye uko bazajya babigenza aho yavuze ko hari ifishi yabugenewe bazajya basanga ku rubuga rwa RRA noneho bakayuzuza bakayohereza ubundi bagahita babona igisubizo kibabwira ko imenyekanishamisoro ryabo ryageze kuri RRA.

N’ubwo uyu mukomiseri yavugaga ko byoroshye kandi bizajya bituma abantu badatakaza igihe bakanarokora amafaranga batakazaga mu ngendo, bamwe mu bakosoreshwa bagaragaje imbogamizi z’ubu buryo aho bavugaga ko bigoye ku bantu batize kuko ngo bafite ubumenyi buke ku ikoranabuhanga. Byongeye kandi ngo bakaba batanaribona ku buryo bworoshye. Ndayambaje Adolive yagize ati “Ko abantu bose badosabanukiwe kimwe kandi abenshi tukaba tutazi gukoresha ikoranabuhanga bizagenda bite?”

Aha Komiseri w’imisoro y’imbere mu gihugu avuga ko kugeza ubu Abanyarwanda benshi bamaze kumenya ikoranabuhanga bityo agasanga nta mpungenge biteye. Komiseri akomeza avuga ko bateganya kohereza impuguke za RRA zikigisha abasoreshwa uko bazajya bamenyekanisha imisoro muri ubwo buryo. Uretse abasoreshwa, akomeza avuga ko bazanahugura abakozi bo mu mazu acuruza internet (cyber cafés) n’abo muri za Secrétariats publiques uko bamenyekanisha imisoro hakoreshejwe ikoranabuhanga bakazajya bafasha abatabishoboye. Yagize ati “Ugiye muri Cyber ugatanga amafaranga magana atanu (500Frw) bakabigufashamo ntibyaba bingana no kwirirwa kuri RRA kandi wanateze.”

Muri iki kiganiro Komiseri Bumbakare Pierre Célestin yanasobanuriye abasoreshwa impinduka zigenda zigaragara mu mategeko agenga imisoro aho yavuze ko kuri ubu abasoreshwa bemerewe kujya babika amafaranga y’imisoro bakayakoresha mu bikorwa bibaha inyungu noneho bakajya basora buri gihembwe. Yanasobanuye kandi umushinga w’itegeko rigenga abasoreshwa baciriritse ( n’ukuvuga abafite igicuruzo kiri munsi ya miliyoni ebyeri ku mwaka) agenda agaragaza ibyiciro barimo n’amafaranga bazajya basora.

Uretse ikoranabuhanga rya internet mu imenyekanishamisoro, Komiseri Bumbakare, yanasabye abacuruzi kwifashisha utumashini dutanga inyemezabuguzi kugira ngo bazajye bashobora kumenya neza amafaranga bagomba gusora.

Umushinga wo gukoresaha ikoranabuhanga mu misoro ngo ukaba waratwaye Leta y’u Rwanda amafaranga abarirwa mu bihumbi magana atanu by’amadolari y’Amerika.

  

 

 

Rwanda : Rwanda Entrepreneurs advised on good ways of paying taxes


Rwanda Revenue Authority (RRA) on the 24th.May.2012 asked Entrepreneurs in Muhanga District to start using quicker way of paying taxes namely e-filling.This program is new in the country and they can access it anywhere to know how much tax one will pay without doing accounts.Dorcelle Mukashyaka who is in charge of tax payers in RRA said “whether one is at home or in the office, one can use e-filling and get the information about paying their taxes without spending time on the RRA offices”.

Mukashyaka said that this program was introduced to make things easy and reduce the time people spend on important things that are contrary to their businesses.

She said that this will increase the income of people in private sector and boost trade in the country and therefore increasing the development of the economy of the country.

For a person to use this program, one needs a computer and internet connection and a mobile telephone where he/she can get an SMS confirming if RRA got the message.

These entrepreneurs asked for training about using technology because they are afraid of being lied to by their secretaries.

 

Rwanda : RRA irasaba abikorera gukoresha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha imisoro yabo

 

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro; Rwanda Revenue Authority, ku wa 24/ 05 2012 cyasabye abikorera bo mu karere ka Muhanga kuyoboka inzira y’ikoranabuhanga mu gihe cyo kwishyura imisoro.

RRA ikaba ikangurira aba bikorera ko bakoresha porogaramu nshya ya e-filling izajya ibafasha kumenyekanisha imisoro yabo aho bari hose.

Dorcelle Mukashyaka ushizwe abasora muri RRA ati: “waba uri iwawe cyangwa mu biro byawe ushobora gukoresha e-filling ukamenyekanisha umusoro wawe aho kongera gutonda umurongo ujya ku cyicaro cya Rwanda Revenue”.

Mukashyaka avuga ko iyi porogaramu bayishyizeho mu rwego rwo kugirango bagabanye umwanya abantu bataga bakora ibitajyanye n’ubucuruzi bwabo.

Avuga ko ibi bizafasha kongera umutungo w’abikorera ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi mu gihugu bikagenda neza nta nkomyi. Bikazafasha izamuka ryihuse ry’ubukungu bw’igihugu.

Kugirango umuntu akoreshe iyi porogaramu ngo asabwa kuba afite mudasobwa ndetse na murandasi (internet connection) ndetse akaba afite na telefoni igendanwa kugirango bamwoherereze ubutumwa bumwereka niba ibyo yakoze RRA yabibonye.

Aha abikorera bakaba basabye ko bahugurwa ku ikoranabuhanga kuko ngo bafite impungenge zo kujya babeshywa na ba kontabure babo.


 

Rwanda : Ntibihagije kwerekana ibyo wacuruje n’imisoro yo gutanga, kwishyura na byo ni ngombwa

Ntibihagije kwerekanaAya ni amagambo ya Komiseri w’imisoro y’imbere mu gihugu, Bumbakare Pierre Celestin, wabwiraga abasora bo mu Turere twa Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe. Hari mu nama bagiriye mu nzu mberabyombi y’Akarere ka Huye tariki 23 Gicurasi, 2012.

Icyateye Bumbakare kuvuga atyo, ni ukubera ko byagaragaye ko hari abamara kwerekana amafaranga binjije ku biro by’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), bakanerekwa umubare w’amafaranga bagomba gutanga nyamara ntibihutire kwishyura ahubwo bagahitamo gukoresha ya mafaranga bagombaga kwishyura.

Igitera aba basora gukora batyo, ni ukubera ko bazi ko amategeko agenga imisoro n’amahoro ariho ubu avuga ko abakererewe kwishyura basabwa gutanga amande ari hagati ya 0.8 na 0.9 by’amafaranga bagomba RRA ku kwezi. Kubera ko baba babara ko bagiye muri banki bacibwa inyungu ya 18% y’ayo bagujije, basanga aho bakwa inyungu ntoya ari ku misoro hanyuma bagahitamo kuba baretse kuyitanga.

Kubera iyo mpamvu rero, umushinga w’itegeko rigenga imisoro n’amahoro ubu uri mu nzira zo kwemezwa, uteganya ko iri tegeko nirimara gusohoka ubukererwe buzajya bubarirwa inyungu ya 1.5%. Bumbakare ati: “aya 1,5% angana na 18% y’inyungu asabwa n’amabanki. Turizera ko ubutaha abantu bazajya bitabira gutanga aya mafaranga aho kongera kuyakoresha, kuko bazasanga ari ukujya kwaka inguzanyo ndetse no gukoresha amafaranga yagenewe imisoro bingana”.

 

 

 

 

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers