Rwanda | Ngoma: Kubera uburyo ikigori cyabagiriye akamaro barasaba ko mu Rwanda hajyaho umunsi w’ikigori


Nyuma yuko abahinzi bakanguriwe guhinga igihingwa kimwe kibereye ahantu ndetse abenshi bakitabira guhinga igihingwa cy’ ikigori,bamwe mu bahinzi batuye akarere ka Ngoma barasa ko nkuko habaho umsi w’igiti hajyaho n’umunsi w’ikigori.

Rwanda Ngoma Kubera uburyo ikigori

Ibi abahinzi b’ibigori babitangarije ministiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba  kuri uyu wa Gatatu tariki ya 09/05/2012 ubwo yasuraga amakoperative y’abahinzi akorera mu turere twa Kirehe na Ngoma.

Mu byo bamugejejeho bamubwiye ko igihingwa cy’ikigori bahinze muri gahunda yo guhuza ubutaka cyababereye nka zahabu kuko bagikuyemo amafaranga menshi.

Umuhinzi umwe wari witabiriye iyi nama yarahagurutse maze agira ati: “Kuva nabaho nari ntarabona umuntu uhinga agasarura amafaranga agera ku bihumbi 300, ariko abanyamuryango bacu barayabona ndetse nanjye ubwanjye narayabonye .Hari n’uwasaruye toni eshanu ubwo azakuramo miliyoni.”

Mu ijambo rye ministry w’ubucuruzi n’inganda yavuze ko ashimishijwe cyane n’uko ministeri akuriye yageze ku ntego yari yahawe yo gushakira amasoko umusaruro wabo.

Yagize ati” Ntahanye ibyishimo byinshi kuko nsanze ntakibazo mufite njye naje nziko njegukemura ibibazo none ahubwo ndumva  ibintu byose bigenda neza.”

Mu rwego rwo kugirango abahinzi babone amasoko reta y’ u Rwanda yari yashyizeho ikigo  cyo kugurira abahinzi umusaruro RGCC.

Ministri avuga ko nubwo umusaruromunini waguzwe n’abacuruzi bitavuze ko iki kigo cyageze ku ntego zacyo kuko cyaje mbere maze gitangira baba bacuruzi bakubiranaga abahinzi bababwira ko ntamasoko ahari.

Kugeza ubu intara y’Iburasirazuba niyo yabaye iyambere mu kweza ibigori byinshi,aho usanga cooperative imwe yarejeje toni zirenga 300.

 

 

 

 


 

 

Speak Your Mind

*

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers