Ngoma: Kuba isoko rikuru rya Ngoma ritaba buri munsi biri mubindiza iterambere

Mu gihe abantu benshi batuye ndetse n’abagana umujyi wa Ngoma uherereye mu murenge wa Kibungo bibaza impamvu isoko ryaho ritaba buri munsi kandi ari mumujyi, ubuyobozi bwaho bwo buvuga ko ntako butagize ngo bufashe abakoreramo ngo bakore buri munsi ariko bakanga.

Ngoma: Kuba isoko rikuru rya Ngoma ritaba buri munsi biri mubindiza iterambere

Inyubako z’isoko rya ngoma igice cya I ahuzuye

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buvuga ko bwagerageje gusonera umusoro abakorera muri iri soko ku minsi isanzwe itari iyi soko  ngo babyitabire ariko nabyo bikanga.

Iri soko ubundi rirema iminsi ibiri mu cyumweru (kuwa Gatatu no kuwa Gatandatu) ariko bitewe n’ibikorwa bigenda bihaza ndetse n’uburyo umujyi ugenda waguka abantu benshi babona bidakwiye ko umujyi wa Ngoma ugira isoko rirema kabili mu cyumweru gusa.

Bamwe mu baturage twaganiriye, barimo uwitwa Cyprien utuye muri uyu mujyi avuga ko kuba isoko ryaba buri munsi hari byinshi byakongera ku iterambere ry’abahatuye .

Yagize ati ” Nk’umujyi wahozemo icyicaro cy’intara kuva kera wagombye kuba ugeze kure. Kimwe mu bimenyetso biranga imijyi imaze gukomera ni uko isoko riba buri munsi abantu bagakora kuburyo buhoraho muri iryo soko, leta ikabona umusoro nabo bakiteza imbere.”

Kimwe n’abandi batuye uyu mujyi usanga babona bikwiye kandi igihe kigeze ngo isoko rikuru ribe buri munsi kuko ngo umujyi umaze kugira kaminuza enye ngo ukwiye kurushaho kwihuta no kwivugurura mu iterambere.

Uwihoreye nawe yunze murya Cyprien agira,

 ati” Iyo ahantu hari amashuri makuru anga atya (ane) n’ibindi bigo nk’ibitaro, amabanki, urukiko rukuru … bivuga ko abakozi bakorera muri ibyo bigo ndetse n’ababagana bakenera guhaha no kugira icyo bagura. Isoko riremye buri munsi ntibahomba. Ahubwo birakwiye.”

Kuruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma, ubwo itangazamakuru ryaganiraga n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Ngoma, Muzungu Gerard mu kwezi kwa Kane, yakomojeho avuga ko abacururiza muri ririya soko boroherejwe ariko ntibabyitabira.

asobanuye agira ati ” Twabasabye gukora buri munsi maze imisoro y’iminsi itari iyi soko mugihe bakimenyereza tukaba tuyibakuriraho, ariko nabyo  byaranze. Turacyabashishikariza ariko gusa sinzi impamvu batitabira kuba bacururza buri munsi.”

Kurundi ruhande hari ababona  impamvu ituma aba bacururiza  mu isoko banga gukora buri munsi  ari uko baba bagiye mu yandi masoko bituranye  nka Kabarondo (Kayonza), Nyakarambi (Kirehe) n’ahandi kuko bahora bimuka bajya aho ryaremye.

Isoko riramutse ribaye buri munsi byatuma akarere kiteza imbere ndetse n’abagatuye kuko ubu ikibazo cyo guhaha muri uyu mujyi nacyo kigorana kuko bisaba abantu guhahira rimwe iby’iminsi myinshi akenshi ugasanga hari ibyangirika birimo nk’imboga n’ibindi.

Hari n’ababonera uku kutaba isoko kwa buri munsi mu ndorerwamo y’uko uyu mujyi ukiri inyuma mu iterambere, nyamara bakavuga ko urufunguruzo rwo kuba ryarema buri munsi rufitwe n’ubuyobozi bw’akarere bugakora ubukangurambaga burushijeho.

Inyubako zo kwagura iri soko nazo zimaze umwaka zarahagaze kubakwa ndetse n’abaturage bahakoze bakamburwa na rwiyemezamirimo wahubakaka,nabyo babibonamo intege nke ku kuba batahita bashidukira gukora buri munsi nkuko hari ababyemeza.

Speak Your Mind

*

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers