Karongi: Abacurizi bakeneye kumenya ibyiciro by’ubucuruzi babarirwamo kugira ngo bamenye uko basora

Kuri uyu wa 21 Gicurasi 2014, abacuruzi bo mu Mujyi wa Kibuye mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi ari nawo murenge ufatwa nk’umurenge w’umujyi bagiranye inama n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, Rwanda Revenue Authority (RRA) Ishami rya Karongi, aho baganiraga ku buryo bwo kunoza ubucuruzi hagamijwe kurushaho gutera imbere mu byo bakora no kudahora bikanga Rwanda Revenue Authority ahubwo bakibona nk’umufatanyabikorwa wayo.

Abahagarariye abacuruzi bari mu nama

Abahagarariye abacuruzi bari mu nama

Muri iyi nama bize cyane ku nzitizi ziri mu kwitabira gutanga imisoro kugira ngo barusheho kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Nkurikiye Casimir, Umukozi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Karere Karongi, avuga ko iyi nama yari igamije cyane cyane kureba uburyo abadatanga imisoro na bo bayitanga. Agira ati “ Twagiraga ngo duce akajagari mu misorere tumenye ngo ugomba gusora ni nde? Asora ate?” Ibi ngo bikaba bizabafasha guca urwikekwe mu bacuruzi kuko bose bazajya basora bakurikije ubushobozi bwa buri wese.

Mu gihe aba bacuruzi basabaga gushyirwa mu byiciro by’abasora kuko ngo no kutamenya icyiciro umucuruzi abarirwamo bishobora gutuma atagira umwete wo kujya gutanga imisoro, Umukozi uyobora ishami rya RRA mu Karere ka Karongi, Nsanzabandi Jean, avuga ko RRA idashyira abasora mu byiciro ahubwo ari bo babyishyira kuko ari bo baba bazi ubushobozi bwabo ndetse n’ibyo bunguka. Agira ati “Ujya mu cyiciro bitewe n’amakuru watanze ku bucuruzi bwawe.” Uyu mukozi wa RRA akaba yasabye abacuruzi kujya bakora ubucuruzi bwabo bandika  kugira ngo bamenye ayo binjiza n’ayo bagomba gusora. Akomeza avuga ko ikibazo gikomeye atari ibyiciro ahubwo ari imyumvire yo kuba hari bamwe mu bacuruzi batari bumva ko gusora ari inshingano. Nsanzabandi ati “Icya mbere ni ukumenya uti ‘umusoro ndawubara hashingiwe kuki?’.” Akavuga ko ibyo iyo umaze kubimenya wifashisha aho wagiye wandika n’igitabo cy’inyemezabwishyu (facturier) bigatuma umenya ku buryo bworoshye amafaranga ugomba kwishyura.

Kimwe mu bibazo byatinzweho muri iyi nama akaba ari ukumenya ukwiye kujya mu bishyura umusoro wa TVA kuko ngo abenshi mu bacuruzi usanga bahisha amakuru ku bucuruzi bwabo bagamije gukwepa imisoro. Mu gihe umukozi uyobora ishami rya RRA mu Karere ka Karongi yavugaga ko uretse abasonewe uwo musoro abandi bacuruzi bose bakora ubucuruzi buri hejuru ya miliyoni makumyabiri (20,000,000Rwf) baba bagomba kuwishyura, bamwe mu bacuruzi bavugaga ko hazamo akarengane kuko ngo hari abo usanga batishyura TVA bigatuma banamanura ibiciro bityo abayishyura bikabatera igihombo. Umu mu bakora ubucuruzi bw’ibikoresho byo kubaka yagize ati “Usanga tugenda tukarangura sima ku giciro kimwe cy’ibihumbi icyenda (9,000 Rwf) noneho njyewe wishyura TVA najya gucuruza nyigurisha ibihumbi na magana abiri (10,200 Rwf) wawundi udatanga TVA akaba arimo gucuruza ku bihumbi icyenda na magana inani (9,800 Rwf).” Uyu mucuruzi agatuma ko bituma ahomba kuko abakiliya bose bahita basanga wawundi ucuruza ku giciro cyo hasi.

N’ubwo ariko hari bamwe mu bacuruzi usanga binangira kwishyura umusoro wa TVA abawutanga bavuga ko nta gihombo kirimo ahubwo kutawutanga hari amahirwe bivutsa umucuruzi. Urimubenshi Aimable, umwe mu bacuruzi batanga TVA akaba akorera ubucuruzi bw’ibiribwa cyangwa alimentation  mu Mujyi wa Kibuye, avuga ko we amaze kumenya inyungu ziri muri TVA ari we ubwe witwaye kuri Rwanda Revenue Authority agasaba ko yatangira kwishyura uyu musoro. Agira ati “Kuba muri TVA si uguca igikuba, si ni umutwaro kuko nta gihombo itera uwayigiyemo.” Aha Urimubenshi akavuga ko bihesha umucuruzi uburenganzira bwo gupiganirwa amasoko bityo agasanga inyungu nyinshi ziba ari iz’umucuruzi.

Mu nama RRA iherutse kugirana n’Ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba ndetse n’abayobozi b’uturere bashinzwe ubukungu n’abashinzwe imisoro mu turere tugize iyo ntara ku wa 21 Mata 2014 bumvikanye ko nta mucuruzi uzongera guhabwa isoko rya Leta atabanje kugaragaza ko yishyura umusoro wa TVA. Mu gihe umusoro wa TVA utangwa n’umuntu ucururisha amafaranga guhera kuri miliyoni makumyabiri z’amafaranga y’u Rwanda, n’undi mucuruzi wese yemerewe kuba yakwisabira kwishyura TVA bitewe n’inyungu abibonamo.

Speak Your Mind

*

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers