RUSIZI: Bariyemeza kuzaba abambere mu gutanga imisoro

Abagize inama ngishwanama ku misoro mu karere ka Rusizi biyemeje gufatanya n’ikigo cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) mu gukomeza gukangurira abacuruzi kwitabira gutanga umusoro kandi bagakoresha imashini zitanga inyemezabwishyu kimwe no kurwanya ubucuruzi bwa magendo bukigaragara hirya no hino, Ibi babitangarije mu nama nyunguranabitekerezo iterana buri gihembwe yahuje abayobozi b’akarere ka Rusizi , ubuyobozi bw’abikorera muri ako karere n’abagize ako kanama mu karere ka Rusizi.

 m_Bariyemeza kuzaba abambere mu gutanga imisoro

Muri iyi nama ngishwanama ku misoro mu karere ka Rusizi hagaragajwe ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu guhindura imyumvire mibi  abacuruzi bari basanzwe bafite mu kutitabira gahunda yo gutanga imisoro  ,ngo haracyagaragara  ibibazo bibangamira gahunda yo gutanga imisoro nkuko bikwiye. Ibiza ku isonga ni  magendu, cyane ku uturere dukora ku imipaka y’ibindi bihugu, abacuruzi banga kugaragaza ukuri kubukode bw’amazu kimwe n’abanga gukoresha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha imisoro no gutanga inyemeza bwishyu kugirango ibyo bacuruje bitagaragara.

m_Bariyemeza kuzaba abambere mu gutanga imisoro1

 Ibi byose ngo biri mu bidindiza iterambere ry’igihugu bityo umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar akaba avuga ko bagiye gufata ingamba hamwe n’inzego z’akarere zikorera muri aka karere mu gukumira magendu n’ibindi byose bibangamira imisoro dore ko ariyo yubaka ikihutisha n’iterambere ry’igihugu. aha kandi umuyobozi w’akarere yavuze ko bagiye gukora cyane kuburyo ngo bazaba abambere mu gutanga imisoro muri aka karere banakoresha imashini zitanga inyemeza bwishyu zemewe

Ndatsikira Evode,umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro muntara y’uburengerazuba Rwanda Revenue Authority akaba asaba abacuruzi n’abaguzi kugira umuco wo kubahiriza amategeko ajyanye n’ubucuruzi mugihe abaguzi baguze ibicuruzwa bagahabwa inyemezwa bwishyu n’abacuruzi nabo bakagira umuco wo gutanga inyemeza bwishyu, aha Ndatsikira Evode yanashimiye akarere ka Rusizi kuba karabaye mu turere twa mbere twitabira kugura imashini zitanga inyemezabwishyu zemewe (Electronic billing machine)

Habyarimana Gilbert umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu karere ka Rusizi avuga ko nyuma y’inama bahawe ngo bagiye gushyira mu byiciro abacuruzi kugirango babashe kumenyana bityo bizanabafashe kumenya abadatanga imisoro ibyo kandi ngo bizabafasha kugabanya akajagari kakorwaga mu bucuruzi bitume n’imisoro iboneka

Akarere ka Rusizi kari mu turere twa mbere twitabiriye kugura imashini zitanga inyemeza bwishyu zemewe ubu kakaba kinjiza miliyari imwe na miliyoni magana abiri, ngo mu myaka 3 ishize binjizaga miliyoni zitarenga magana atatu ibi bikaba bitanga icyizere cy’uko umwaka utaha bazinjiza miliyari imwe na miliyoni magana ane.

Speak Your Mind

*

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers