Imyumvire yabaye imbogamizi ku ishyirwa mu bikorwa rya Hanga umurimo

Gahunda

Mu gihe cy’igerageza rya Gahunda ya Hanga umurimo yatangiye mu mwaka wa 2011, hagaragaye imishinga itarishyuye neza inguzanyo yishingiwemo n’ikigega cy’ingwate BDF mu mabanki. Mu mbogamizi zagaragaye, ngo harimo imyumvire y’abaturage batamenye neza amakuru y’iyi gahunda.

Gahunda ya Hanga umurimo itangira, hari abaturage bayitabiriye bibwira ko amafaranga atangwamo ari inkunga itishyurwa Leta yageneye abaturage. Bamwe bafashe inguzanyo mu mabanki bishingirwa 75% n’ikigega BDF, ariko ntibabashije kwishyura kuko imishinga yabo itashyizwe mu bikorwa uko yateguwe.

Urugero ni umushinga wo gukora amavuta y’ubuto mu bihwagari, watsindiwe na Rwiyemezamirimo wo mu karere ka Kamonyi ariko umushinga we ugahomba  udateye kabiri.

Uwera Maryse, umukozi muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ushinzwe inganda nto n’iziciriritse, avuga ko mu gihe cy’igerageza habayeho abibwira ko Hanga umurimo na BDF bitanga amafaranga y’ubuntu. Iyo myumvire ikaba ikwiye gukorerwa ubukangurambaga ngo ikosorwe.

Akomeza avuga ko mi mishinga 168 yahawe inguzanyo mu gihe cy’igerageza; 56 yananiwe kubona ubwishyu. Ngo hakenewe ubukangurambaga ku mikorere ya Hanga umurimo, abaturage bakamenya ko idatanga amafaranga ahubwo ibatoza gukorana n’amabanki.

Cyakoze Hakizimana Claver, umukozi ushinzwe hanga umurimo mu karere ka Kamonyi, atangaza ko indi mpamvu nyamukuru yateye igihombo muri imwe mu mishinga, ari uko abakozi bakurikiranaga  Hanga umurimo n’abo mu kigega cy’ingwate BDF batabaye hafi y’abaturage.

Ngo ibi bikaba bigiye gukosorwa kuko kuri ubu hari abakozi bakurikirana imishinga ku rwego rw’akarere ndetse no ku mirenge hakaba hari abajyanama b’ubucuruzi.

Kuva iyi gahunda itangiye mu mwaka wa 2011, mu gihugu hose hamaze gutangwa inguzanyo zisaga Miliyari 4 z’amafaranga y’ U Rwanda,  imishinga yahanzwe ikaba ari 1918,  ikaba yarahaye akazi abasaga ibihumbi 20.

Speak Your Mind

*

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers