Rusizi: Abakora amato barifuza ko babumbirwa muri koperative

Untitled

Abakora ubwato butwara abantu n’ibintu mu karere ka Rusizi baravuga ko baramutse babonye uko bafashwa kwibumbira mu makoperative byatuma batera intambwe ishimishije mu iterambere, ibi babitangaje ubwo twabasurage aho bakorera amato hazwi ku izina ryo kuri Depot, bavuga ko ngo bamaze imyaka myinshi bakora amato ariko nyamara ngo nta musaruro bibaha kandi bahura n’akazi kenshi, ibyo ngo biterwa no gukorera mu kajagari aho ngo ntacyerekezo baba bafite kubera ko nta ma koperative babamo

 babamo

Iyo ugeze aho aba baturage bakorera uhasanga amato menshi yaba amanini ndetse n’amato amwe aba ari gupakururwamo imizigo andi ari gupakirwamo indi, ndetse nandi aba ari gukorwa kugirango azajye mukazi abayakora kimwe n’abahakorera bavuga ko ako kazi kabafatiye runini kuko ariko kabatunze , gusa ngo babuze uwabegera ngo abahe umurongo nyawo wo gukoreramo kuko ngo bashinga koperative bitaratera kabiri igasenyuka akaba ari muri urwo rwego bifuza ko ubuyobozi bwabegera bukabafasha kwibumbira hamwe kugirango bazabashe gutera imbere

Aho bakorera  amato Nta rujya n’uruza rw’abantu uhasanga nkuko bimenyerewe mu zindi nganda zitandukanye kuko ngo uru ruganda rusa n’urutazwi kandi rukaba arirwo rwonyine mu Rwanda rukora amato kuba nta bantu benshi barugana ngo biva ku kuba nta bakunze gukoresha amato kubera ko ibiyakora bihenze aho ibyuma byifashishwa mu kuyarema biva mu mahanga hafi ya byose.

Ikindi ni uko ngo abakora uyu murimo ari bacye babizi aho kugeza ubu ngo ari 2 bafite ubumenyi mu gukora ayo mato muri urwo ruganda ibyo bigatuma abifuza gukoresha amato abenshi bajya muri congo dore ko nababikora mu Rwanda ngo bigishijwe n’abacongomani

Biragoye kumenya ko koko aha hantu hakorerwa ubwato kubera ko nta cyapa cyangwa ikindi kintu kibigaragaza. Gusa iyo uhanyuze usanga haba hari ibyuma bikomeye n’ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu gukora amato byiganjemo imashini z’ikorana buhanga inyundo, amasudiri nibindi twegereye umwe mu bo twahasanze uzi gukora amato, UZAYISENGA Jafet adutangariza  ko imbogamizi bahura nazo zirimo gukorera mu kajagari ngo bigatuma batabasha kwiteza imbere ariyo mpamvu asanga ngo bakoreye mu makoperative byarushaho kubagirira akamaro.

Uyu mugabo akomeza kuvuga ko ntaho bigeze bigira uyu mwuga mu mashuri uretse kuba barabanye cyane n’abacongomani bakoraga amato bityo nabo bakabifatira aho

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi NZEYIMANA Oscar yijeje aba bakora ubwato kimwe n’abakorera mu mazi y’ikiyaga cya kivu bose ko akarere ubu karimo kureba uko kabafasha kwibumbira mu makoperative no kubashyiriraho ishuri ryigisha gutwara ubwato.

Iyo ugeze ku ikiyaga cya kivu aho amato kimwe n’ibyombo biparika uhasanga abantu beshi bingeri zose bari mu mirimo itandukanye nyamara iyo ubabajije icyo bamaze kugeraho buri wese avuga ko aba ashaka uko yaramuka gusa kandi bakorera amafaranga menshi akaba ari muri urwo rwego bifuza ko babumbirwa hamwe bagakorerwa koperative yabafasha kwiteza imbere kuko ngo basanga bafite ubushobozi.

Speak Your Mind

*

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers