Kwihangira imirimo ni nko kwiteganyiriza kandi bigoboka uworoheje cyangwa ukomeye- Mukarukaka

Mukarukaka Florence, utuye mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu. Nyuma yo kwihangira imirimo akora ubuhinzi bw’imboga, kuri we asanga umurimo mwiza ari ufitiye akamaro nyirawo uko waba umeze kose. Yongeraho ko kwihangira imirimo ari ingenzi kandi bigoboka uwo ariwe wese mu gihe runaka, yaba uworoheje cyangwa ukomeye.

Uyu mudamu ukora akazi k’ubuhinzi bw’imboga zitandukanye mu busitani buri imbere y’inzu ye bufite ubuso buto cyane.  Uyu murimo yihangiye  yishimira ko umutungiye umuryango w’abana bagera kuri 5 kandi ukanamufasha kubona amafaranga atuma babaho mu rugo bagakemura na bimwe mu bibazo bagira.

Kwihangira imirimo ni nko kwiteganyiriza kandi bigoboka uworoheje cyangwa ukomeye- Mukarukaka

Nubwo hari bamwe babifata nk’aho bisuzuguritse,ubusitani buto bw’imboga yahinze imbere y’inzu ye nibwo akesha amaramuko no gukemura ibibazo byose agira kandi biramunezeza

Uyu murimo Mukarukaka yawukoze nyuma yo kuva ku kazi ka Leta. Aka kazi la Leta, akaba yarakabonagamo amafaranga agera ku bihumbi 19 ariko akaba avuga ko nyuma yo kukavaho akihangira umurimo wo guhinga imboga,ubu asigaye arenza cyane aya mafaranga yabonaga ku kwezi.

Yongeraho ko ku munsi umwe gusa mu gihe ibihe ari byiza, ashobora kuba yabona amafaranga agera kuri 2500.  Yaba amafaranga  yo gukemura ibibazo byo mu rugo,yaba ayo gukemura ibibazo by’abana,n’ibindi ,akaba ayabona abikesheje ubu buhinzi bw’imboga,akorera ku buso buto bw’imbere y’inzu ye.

Ibi bikaba bimutera kugira inama buri wese yaba umukire cyangwa umukene,uworoheje cyangwa ukomeye. Kuri we asanga burya ibyago bidateguza,umuntu uwariwe wese akaba ashobora kuba yahura n’ibibazo bimutunguye bimusaba amafaranga kandi wenda n’akazi yari afite atakikariho.

Gusa mu gihe umuntu yaba ahuye n’ibibazo nk’ibi yarihangiye  imirimo,umurimo we  ukaba uhita umugoboka muri bya bihe bibi cyane, ari nayo mpamvu ashishikariza buri wese kwita kuri gahunda yo kwihangira imirimo.

Mu gihe ku isoko ry’umurimo haboneka benshi bakeneye imirimo,inzira yo kwishakamo ibisubizo umuntu aharanira kwihangira imirimo,ni kimwe mu byo Leta n’inzego z’ibanze zitandukanye  zishishikariza abaturage.

Ibi kandi bikaba bijyana n’uko  abamaze kuyinyura nka Mukarukaka babonye ubwiza bwayo ari nayo mpamvu bayishishikariza abandi bagenzi babo kugira ngo barusheho  guharanira gutera imbere no kwishakamo ibisubizo.

Speak Your Mind

*

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers