Ngoma: Urubyiruko rurakangurirwa kwibumbira mu makoperative

Ngoma

Urubyiruko rwo mu karere ka Ngoma rurakangurirwa kwishyira hamwe rushing amakoperative afatika mu bikorwa kugirango rurusheho kwiteza imbere no kwihutisha iterambere ry’igihugu.

Amakoperative menshi y’urubyiruko kugera ubu yari ariho ariko adakora ugasanga akenshi urubyiruko rwikorera ku giti cyarwo nta mashyirahamwe afatika bafite abahuza.

Nkuko byavugiwe muri kongere y’ururbyiruko mu karere ka Ngoma kuri uyu wa 17/05/2014, byagaragaye ko amakoperative yagiye ashingwa n’urubyiruko yasenyutse ntabikorwa afite.

Uru rubyiruko rwasobanuye ko impamvu ayo makoperative atagikora byatewe nuko babuze ubushobozi bwo kubona ingwate mu mabanki ngo bake inguzanyo.

Munyabugingo Justin, wavuye mu murenge wa Mutendeli avuga ko we abona ikibazo ururbyiruko ruhura nacyo mu kwihangira imirimo ari ukutabona ingwate ngo rubone inguzanyo ku mishinga baba bateguye.

Yagize ati ”Urubyiruko nta masambu cyangwa amazu tuba dufite byo gutangaho ingwate ngo baduhe inguzanyo kandi ikigega bari batubwiye ko kizadufasha cyagaragayemo imikorere idahwiste kuburyo nta ngwate twabonye nkuko cyari cyaje kutwunganira,”

Ibi ariko ntabwo uru rubyiruko rubibona kimwe na bamwe mubaruhagarariye ku rwego rw’igihugu kuko bavuga ko igihe gishize ari kinini nta mushinga w’urubyiruko babona wavuye mu karere ka Ngoma.

Norbert Shyerezo, ukuriye inama y’urubyiruko ku rwego rw’igihugu yavuze ko bakwiye kwikubita agashyi bagakora imishinga myiza kandi myinshi bakayitanga kuko ubu ngo ikigega cy’ingwate BDF cyo gufasha urubyiruko mu kubona inguzanyo cyongeye gukora neza.

Yagize ati” Turabakangurira kwishyira mu mashyirahamwe maze bagakora imishinga neza bakagana amabanki kandi inguzanyo bazayibona dufatanije ndetse n’ikigega cyabashyiriweho cya BDF.”

Ikigega cya BDF cyashyizweho ngo gifashe urubyiruko cyaranzwe no kuba kitarujuje inshingano cyahawe neza kuko no mu nama y’umushyikirano iheruka urubyiruko rwabajije icyo kibazo rugaragaza ko imikorere yacyo itameze neza.

Inama y’igihugu y’ururbyiruko ivuga ko noneho icyo kigega  gikora neza ndetse ko cyamanutse kikaba kimaze no gukorera mu turere  dutandatu aho cyegera ururbyiruko mu mishinga rufite kikazabafasha kubona inguzanyo.

Speak Your Mind

*

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers