Gakenke: Gucuruza imbuto kumuhanda bituma adashobora kubura icyo afashisha urugo

Gucuruza imbuto kumuhanda bituma adashobora kubura icyo afashisha urugo

Mu myaka irenga itanu amaze akora akazi ko gucuruza imbuto kumuhanda aho azigurisha abagenzi baba bateze bagiye I Kigali cyangwa Musanze hamwe no kubandi bose banyura hafi yaho bategera imodoka, Kayitani uri hagati y’imyaka 45 na 50 avuga ko yabonye atahita avuga ngo yabuze icyo akora ntacyo aragerageza ngo byange ubundi ahitamo gucuruza imbuto ziganjemo imineke, amatunda n’ibinyomoro kandi bikaba bimutunze imyaka igera kuri itanu ntakibazo nkuko yabudutangarije tariki 19/5/2014 tumusanze kumuhanda aho acururiza.

Nubwo Kayitani atabana n’abana be bane yemeza ko igihe cyose bageze mu rugo badashobora kubura icyo barya cyangwa ngo bahakure kandi byose akaba ntahandi aba yabikuye uretse mu kazi ke ko gucuruza izi mbuto ahategerwa imodoka zitwara abagenzi (Gare).

Kayitani akomeza avuga ko kuba adafite imbaraga zo kuba yakora kumodoka cyangwa indi mirimo y’ingufu irimo kwasa inkwi nabyo biri mubyatumye ahitamo kwicururiza imbuto.

Ati “ njye nabonye nta mbaraga mfite nkizo gukora kumamodoka cyangwa kwasa nk’ibiti ndavuga nti aho kugirango nsabirize ntungwe no gusabiriza reka ntungwe n’aka kazi kanjye”.

Kuri ubu ngo Kayitani ntakibazo afite kandi kuba ntakibazo akunze kugira ahanini abikesha kuba akora aka kazi ke ko gucuruza imbuto

Ati “ hari icyo bimfashamo rwose kuko mbonamo iposho nkabonamo imyambaro nkavanamo n’isabune, sinavuga ko bitamfasha kandi bibasha kunkemurira ibibazo byanjye”.

Mugusoza Kayitani avuga ko urubyiruko rw’ubu rusuzugura umurimo ngo uragayitse kandi ntirugirwe inama kuko n’abo agerageje kubwira ngo bakure amaboko mu mifuka bakore, bamusubiza ko atabategeka kandi atanababyaye.

Kayitani ufite abana bane akorera akazi ke muri santere ya Gakenke igihe cyose kuko ariho akesha amaramuko.

Speak Your Mind

*

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers