Nyamasheke: Abafite ibitekerezo byiza barasabwa kubishyira muri Hanga umurimo

m_NyamashekeDist

Abahagarariye ibigo bitandukanye bifite aho bihuriye n’ishoramari, amabanki, sacco, ndetse n’amakoperative afite mu nshingano zayo imari bahuriye ku cyicaro cy’ akarere kuri uyu munsi tariki ya 22 Gicurasi 2014, mu nama isanzwe ya buri gihembwe mu kureba uko gahunda ya Hanga umurimo yakomeza kunozwa, ndetse n’ iterambere rikagumya kwihuta mu baturage b’akarere.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bahizi Charles, avuga ko iyi gahunda yaje kugira ngo ifashe buri muturage ufite ibitekerezo byiza kubibyaza mo umushinga ushobora kumuteza imbere.

Yagize ati “abaturage bacu bafite ibitekerezo byiza byo kwiteza imbere bakwiye kubibyaza umusaruro bakatugana tukabafasha kunonosora ibyo bitekerezo byabo bakabibyaza umushinga, ababishinzwe basanga ari umushinga ufatika bakamufasha kugira ngo banki basanzwe bakorana imuhe inguzanyo yo gukora umushinga we”.

Yibukije abaturage ko ikigo cya BDF, gitanga ingwate ya 75% ku mushinga mwiza, nyiri umushinga akishakaho 25%, gusa akarere kagafasha ba rwiyemezamirimo bagize imishinga myiza kubahuza n’ibigo by’imari kugira ngo byihute.

Bahizi yasabye abaturage kumenya ko amafaranga bahabwa ari aya leta bakwiye gukoresha amahirwe igihugu cyabahaye bakishyura neza inguzanyo baba bahawe kugira ngo azahabwe abandi, ndetse bakagira imyumvire myiza ko amafaranga bahabwa bagomba kuyakoresha kugira ngo abateze imbere n’igihugu uri rusange.

 Kuri Bahizi ngo biba bibabaje kuba wahabwa amafaranga ntuzabashe kuyishyura kandi wari ufite umushinga mwiza, agasaba ko abafite amafaranga bajya bagisha inama aho kugira ngo bigere ku rwego rwo kuba baterezwa cyamunara ingwate batanze.

Tugirimana Valens uhagarariye BDF I Nyamasheke  avuga ko bafite intego yo gufasha abaturage gushyira inzozi zabo nziza mu bikorwa abatagira ingwate bakabatangira 75% by’ingwate.

Yagize ati “abantu bagiye mu marushanwa y’imishinga myiza  bagatsinda tugasanga nta ngwate turabishingira, ariko kandi tubafasha gusesengura imishinga yabo ku buryo iyo dusanze ifatika tubafasha kubishingira ku ngwate ku kigereranyo cya 75%”.

Tugirimana avuga ko basigaye banatanga inkunga ya 25 ku ijana mu mishanga y’ubworozi n’ubuhinzi akaba ari gahunda bafatanya na Minagri mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda.

Speak Your Mind

*

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers