Nyabihu: Nyuma yo kubura akazi barangije amashuri bigiriye inama yo gukora imigati none ubu baragenda batera imbere

Rambura

Untitled3

Abasore 6 n’umukobwa 1 bo mu murenge wa Rambura mu kagari ka Guriro mu karere ka Nyabihu bihangiye umurimo wo gukora imigati n’amandazi. Ni nyuma yo kurangiza amashuri  ntibahita babona akazi, Ibyo byatumye bigira inama yo kwihangira imirimo none ubu bagenda batera imbere kandi babona bazagera ku rwego rwiza.

 

Aba basore bakaba bagira inama bagenzi babo,bavuga ko guhera kuri ducye umuntu afite, ubundi akisunga banki cyangwa abaterankunga, bishobora gutuma nabo bagera ku iterambere rirambye.

Mandela Regis

Mandela Regis umwe muri abo basore, twamusanze mu kagari ka Guriro mu murenge wa Rambura,aho ishyirahamwe ryabo Guriro Little Fine Bakery rikora imigati n’amandazi rikorera.

bagize

Yadutangarije bagize igitekerezo cyo kwihagira imirimo nyuma yo kurangiza ntibahite babona akazi. Avuga ko bahise bagira igitekerezo cyo gukora imigati ariko nta bushobozi bafite ahubwo bafite ubushake.

Nibwo igitekerezo cyabo bakigejeje ku witwa Twahirwa, uba hanze arabashyigikira abatera inkunga,batangira bakora agafuka 1 k’imigati. Abonye bafite ubushake,yabahaye imashini yo gukoresha, none kuri ubu bakora hafi imifuka 6  y’imigati ku munsi.

avuga ko uko bwije n’uko bukeye babona imirimo igenda neza kandi bakarushaho kugenda biyungura ubwenge bw’uko barushaho gukora neza ngo batere imbere banarusheho kwagura amasoko.

Kuri ubu Regis avuga ko amaze kwigurira amwe mu matungo arimo ihene n’intama mu gihe amaze akora uyu murimo. Yongeraho ko abasha kwikemurira ibibazo bimwe na bimwe ahura nabyo. Ibi kandi akaba abisangiye na bagenzi be bakorana muri uyu mushinga.

Kuri ubu,nyuma yo kubona imashini aba basore bashobora gukora imigati ishobora kurenga 1000 ku munsi. Iyo ibintu byagenze neza,bakaba babasha kuyicuruza ikaba yashira. Intumbero bafite ikaba ari iyo gukora neza kandi byiza,kugira ngo isoko ryabo rizaguke abantu babagane ari benshi cyane barusheho gutera imbere.

Ubwo Uwizeyimana Emmanuel,umukozi ushinzwe igenamigambi mu karere ka Nyabihu yasuraga aba basore yishimiye umushinga wabo. Ari kumwe n’abandi bakozi b’akarere n’umurenge wa Rambura ndetse na bamwe mu baturage, basura aba basore, yashimiye aba basore intambwe bateye mu gukora  uyu mushinga .

Yabasabye kongeramo ingufu kugira ngo bazarusheho kuzamuka no gukora imigati myinshi,bityo bahaze isoko rya Nyabihu n’ahandi kandi abasaba kugira inama abandi basore bagishyize amaboko mu mifuka ku buryo nabo baharanira icyatuma bazamuka bakikura mu bukene.

Yanongeyeho ko hari ibigo bya Leta bifasha imishinga myiza kuzamuka igahabwa inguzanyo ikarushaho kwaguka,aho yasabye abo basore kuba babigana ndetse bakaba banakorana n’ibigo by’imari n’amabanki ngo bazarusheho gutera imbere bityo bahe n’abandi benshi akazi.

Kuri ubu mu Rwanda abashaka imirimo bagenda barushaho kwiyongera dore ko n’imibare y’abarangiza amashuri bafite ibyo byifuzo iba ari myinshi. Nyamara,ugereranije imirimo iboneka iba ari mike cyane ugereranije n’abayishaka.

Iyi akaba ariyo mpamvu inzira yo kwihangira imirimo ari kimwe mu byo benshi basabwa gutekerezaho kugira ngo babashe kwizamura,bishakemo ibisubizo nabo babe baha akazi abandi mu Rwanda.

 

Speak Your Mind

*

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers