Nyamasheke: Private sector to be represented in District council

m_Private sector to be represented in District council

Lack of representative for the Private sector in Nyamasheke district has been found to be one of hindrances towards development activities, concerned members told district officials on Tuesday.

Private sector expressed concerns on 25th February 2014 during a meeting with Rwanda Private Public Dialogue (RPPD) in Nyamasheke district that aimed at eliminating obstacles against development.

According to the private sector complains, the body fails to be part of the decision making in the district due to lack of a representative on the council despite the fact that they take big part in implementing district projects.

Nyamasheke district Vice Mayor for economic affairs, Charles Bahizi said that it has been agreed and it is confirmed that private sector will from now on be represented in the district council.

The council will elect the private sector representative after the new law is approved by the Ministry of Local government, he added.

Rwanda Private Public Dialogue (RPPD) initiative is a platform where private and public sectors come together to improve the business environment.

Nyamasheke district council is made up of 29 members.

RPPD initiative is holding meetings between private and public sectors in different parts of Rwanda to expand opportunities for the private sector to be part of Rwanda’s economic transformation journey.

Nyamasheke: Imurikagurisha n’imurikabikorwa ryari ritegerejwe na benshi rigiye kuba nta gisibya

4

Nyuma y’uko imurikagurisha n’imurikabikorwa ryateganywaga kuba mu mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi, ariko rikaza gusubikwa bitewe n’imyiteguro mike, ubu noneho ngo rigiye kuba kuva tariki ya 22 kugeza ku ya 28/08/2013, nk’uko byemezwa na Perezida w’Urugaga rw’abikorera mu karere ka Nyamasheke, Majyambere Vénuste.

Majyambere yatubwiye ko icyari cyatumye risubikwa ubushize ari uko imyiteguro yari mike ku buryo abagombaga kuryitabira batari biteguye neza, ariko ku bufatanye bw’urugaga rw’abikorera ndetse n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere, bakaba barabiteguye neza ku buryo rigiye kuba nta gisibya kandi rikaba rizagenda neza, nk’uko abihamya.

kuri uyu wa Mbere tariki ya 19/08/2013 twagiye aho iri murikagurisha rizabera, ahitwa mu i Tyazo mu murenge wa Kanjongo maze asanga hamaze gutegurwa ikibuga rizaberaho ndetse bikaba bigaragara ko cyamaze kuzitirwa kandi hamanitse ibyapa byinshi bigaragaza ko hari imyiteguro yaryo.

Uretse icyo kibuga kizitiye, gitsindagiye kandi gitatse ibyapa biranga imurikagurisha, Perezida w’urugaga rw’abikorera muri aka karere ka Nyamasheke yavuze ko kuva kuri uyu wa kabiri tariki ya 20/08/2013, bihutisha ibikorwa byo kubambamo amahema mu rwego rwo kuhategura neza kugira ngo umunsi nyirizina wo kuritangira uzagere, byose bitunganye ndetse n’abamurika bageze mu bibanza byabo.

Iri murikagurisha n’imurikabikorwa ni ryo rya mbere rigiye kuba mu mateka y’akarere ka Nyamasheke.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu, Bahizi Charles avuga ko aya ari amahirwe adasanzwe ku baturage b’aka karere kuko bazabasha kugaragariza ab’ahandi ibyo bakora kandi bakabona ibyo abandi bakora, bityo bikazagira impinduka mu iterambere ry’aka karere.

Ibikorwa byo mu karere ka Nyamasheke bitegerejwe muri iri murikagurisha n’imurikabikorwa harimo iby’ubucuruzi na serivise, by’umwihariko ibishingiye ku ku buhinzi bw’ikawa n’icyayi ndetse n’inganda zabyo, amakoperative y’uburobyi bwo mu Kiyaga cya Kivu, ubuhinzi bw’inanasi zera ku bwinshi muri aka karere ndetse n’ubucuruzi muri rusange.

Kuri ibi kandi hiyongeraho iby’ubukorikori, amabanki n’ibigo by’imari ndetse n’ibigo by’itumanaho.

Ubuyobozi bw’urugaga rw’abikorera rutegura iri murikagurisha ruvuga ko abandi bamurikabikorwa baturutse impande zitandukanye z’igihugu no hanze bazaryitabira kandi rukavuga ko kuba ari ubwa mbere rigiye kuba, uko bizagenda kose rizabasigira isomo rikomeye mu kubaka iterambere ryabo.

Nyamasheke: Abikorera barahugurwa ku nyungu bakura mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba

3

Abacuruzi n’abandi bikorera bo mu karere ka Nyamasheke barakangurirwa gufungura amaso bakareba ku nyungu bakura mu Muryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kuko amarembo yabafunguriwe.

Ibi abikorera bo mu karere ka Nyamasheke babikanguriwe mu mahugurwa y’iminsi ibiri yateguwe ku bufatanye bw’Urugaga rw’Abikorera mu karere ka Nyamasheke ndetse n’Ihuriro rya Sosiyete Sivile mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACSOF).

Aya mahugurwa yahuje abikorera bagera kuri 50, bakaba bakangurirwa kumenya inyungu zose bakura muri uyu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.

Gakumba John uhagarariye umwe mu miryango itegamiye kuri leta akaba mu batanze aya mahugurwa, avuga ko intego y’aya mahugurwa ari ukugira ngo abikorera basobanukirwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse bamenye amahirwe n’inyungu bafitemo kugira ngo ubucuruzi bwabo babwagure kandi basobanukirwe n’amategeko yawo kugira ngo inyungu z’uyu muryango bazisangire.

Perezida w’urugaga rw’abikorera mu karere ka Nyamasheke, Majyambere Venuste yatubwiye ko aya mahugurwa ari ingirakamaro ku bacuruzi bo mu karere ka Nyamasheke kuko basobanukirwa uburyo isoko ryo muri EAC ryaguye kandi bakaba ntawe uhejwe ku buryo ibyo bakora bazabyagura nk’ibijya ku isoko mpuzamahanga.

Bagirishya Jean Marie Vianney ucururiza muri Centre ya Kabeza mu karere ka Nyamasheke na we avuga ko aya mahugurwa barimo ari ingirakamnaro kuko bungukiyemo ubumenyi bwinshi bubasobanurira inyungu bazakura muri uyu muryango wa EAC.

Bagirishya asobanura neza ko nk’abacuruzi bakanguriwe ko bashobora gukora ingendoshuri kugira ngo babone ibyo abandi bagezeho mu iterambere ry’ubucuruzi ku buryo na bo bafatiraho urugero rwo kwiteza imbere mu bucuruzi.

Yagize ati “Amahirwe ya mbere ni uko tuzakora urugendoshuri, turebe mbere na mbere ibyo bafite, tubihuze n’ibyacu, dushake n’abafatanyabikorwa muri ibyo bihugu, dushake abo tugomba gukorana kandi hari ibintu byinshi bizajya byorohereza abikorera.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu, Bahizi Charles ari na we watangije aya mahugurwa yavuze ko aya mahugurwa azagira akamaro ku bikorera bo mu karere ka Nyamasheke ndetse n’abaturage muri rusange kuko bazasobanukirwa Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba icyo ari icyo ndetse bakamenya inyungu ziwubonekamo ku buryo bazibyaza umusaruro.

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers